
Indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso biri mu bibazo by’ubuzima bikomeye muri iki gihe.Abahanga mu buzima bavuga ko ibiribwa n’ibinyobwa abantu barya ari bimwe mu bibongerera ibibazo by’umutima n’umuvuduko w’amaraso cyangwa bikabigabanya,ibyo turya bigira uruhare runini ku buzima bwacu. Hari ibyayi bimwe na bimwe bifite akamaro gakomeye ku buzima bwiza bwa muntu.Dore ibyayi bitandatu (6 ) byagufasha kugira ubuzima bwiza butarimo indwara z’umutima n’umuvuduko wa maraso.

Icyayi cy’indabyo z’urushema(hibiscus), icyo cyayi zi zwiho gufasha imitsi y’amaraso kurambuka bigatuma amaraso atembera neza.abantu ba gihaye izina rivuga ngo ni icyayi cy’umuvuduko,kubera ubushobozi bwa cyo bwo kugabanya umuvuduko wa maraso

icyayi cy’cyatsi(green tea),iki cyayi kifitemo intunga mubiri zigifasha umutima kugora neza zigabanya choresiterore mbi mu maraso,kuko iyo choresiterore iri hejuru bibangamira imitsi y’amaraso bigatuma agumamo ubundi agafatana ,bikagorana ko amaraso yagenda neza.Ikindi kandi icyayi cy’icyatsi cyongera itembera ry’amaraso neza mu mubiri.

Icyayi cy’umukara,iki cyayi nubwo cyifitemo kafeyine itari nziza kumubiri,iyo kinyowe kurugero gituma imitsi y’amaraso iba yoroshye,umutima ugakora neza,ki kagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Hari icyitwa ulongo(Oolong) ni imvange y’icyayi cy’umukara n’icyatsi. Gifasha ukugabanya umuvuduko w’amaraso,ki kagabanya izamuka rya koresiterore yo mu maraso.Abahanga bavuga ko gifasha kurinda umutima by’igihe kirekire.

Icyayi cya kamomili, icyayi kimaze kumenyekana nkigifasha kuruhuka,mu byukuri iki cyayi kigufasha kugabanya umuhangayiko n’umunaniro ukabije.Kirimo furafonoyidi(flavonoids) ifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Icyayi cya riboyisi(rooibos),iki cyayi sicyifitemo kafeyine, ni cyiza cyane ku ko kigabanya umuvuduko w’amaraso.Kigabanya imisemburo iterwa no guhangayika,kigafasha umutima kuruhuka neza .kandi kigabanya choresiterore mbi mu mubiri.
Inama z’umuganga zivuga ko ukwiye gufata igikombe kimwe cyangwa bibiri kumunsi,ushyiremo agasukari gake cyane, ariko byaba byiza cyane ntayo ushyizemo. Gabanya umunyu urya ,ukore siporo zihagije mu cyumweru unaruhuke bihagije.
Ibi byayi si ibinyobwa bisanzwe ahubwo n’i umuti karemano ushobora kudufasha mu buzima bwa buri munsi.Iyo ucyinjije mu mibereho yawe kigufasha kugabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso n’indwara z’umutima. Icyayi isoko y’ubuzima bwiza.
