Rihanna n’umugabo we barashima cyane imana nyuma yo guhirwa no kugirira umugisha muma tariki abiri akurikiranye y’ukwezi kwa Gashyantare.
Yari Inkuru Nziza ku bakunzi b’umuhanzi Rihanna n’umugabo we Asap rocky nyuma yo kigirwa umwere ku kirego yari akurikiranyweho cyo kurasa umuntu.

Kuwa 19 Gashyantare 2025, ku gicamunsi niho uyu muhanzi w’Umunya America yasomewe urubanza ku cyaha cyo kurasa yari yarezwe mo na Asap relli, wamushinjaga kumurasa mu mwaka wa 2021 ndetse biza kurangira uyu mugabo agizwe umwere.
Adatinzeho n’isegonda Asap rocky yahise asimbukira Umugore we Rihanna bari bazanye kumva imyanzuro y’urukiko, ibyo Rihanna yakoraga kuri buri munsi w’urubanza rwabo.
Ibyishimo byabo ntibyagarukiye aho, kuko kuri uyu munsi wakurikiyeho tariki ya 20 Gashyantare, Ari umunsi w’amavuko wa Rihanna Umugore wa Asap Wujuje imyaka 37 amaze abonye izuba, kuko yavutse tariki 20 Gashyantare 1988 umwaka wanavutsemo umugabo we.
Asap rocky na Rihanna babanye nk’umugore n’umugabo kuva mu mwaka wa 2020 ndetse ubu bakaba bafitanye urubyaro ku bana babiri Rihanna aze kwibaruka.
Ubusanzwe Amazina ya Rihanna yiswe n’ababyeyi ni Robyn Rihanna Fenty, mugihe umugabo we Asap rocky we ubusanzwe yitwa Rakim Athelaston Mayers, Bombi bahuriye mu mwuga wo Kuririmba byabagize ikimenyabose ku isi yose.

Ibyishimo ni byose mu Muryango wa Rihanna na asap
