Ku wa 6 Ukuboza 2024, icyambu cya Nyamyumba mu Karere ka Rubavu cyatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, ahamya ko cyitezweho gufasha mu kwagura ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki cyambu, kiri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Nyamyumba, cyubatswe ku nkunga y’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, harimo Guverinoma y’u Buholandi yatanze 50% by’ingengo y’imari, iy’u Bwongereza yatanze 45%, mu gihe u Rwanda rwiyemeje 5% by’amafaranga yose yatwaye miliyoni 9.17 z’amadolari ya Amerika.
Iki cyambu kigizwe n’ibice by’ingenzi birimo ahagenewe imizigo, ubukerarugendo, ibiro by’abinjira n’abasohoka, sitasiyo ya Polisi, hamwe n’ahagenewe imodoka zifite ibibazo n’uburyo bworoshya ibijyanye no gupakira no gupakurura. Gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato butwara kontineri 20 cyangwa 30, kikakira abagenzi bagera kuri miliyoni 2.7 buri mwaka hamwe n’ibicuruzwa bifite uburemere bwa toni ibihumbi 700.
Iki cyambu gitezweho kugabanya akajagari k’amakamyo yatondaga ku mupaka wambukiranya Goma na Rubavu, bigatuma ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’abantu bugenda neza kandi mu buryo bwihuse. Perezida w’abakoresha amakamyo muri Rubavu, Jean de Dieu Izabayo, yashimangiye ko ubwikorezi bwo mu mazi ari bwo bworoshye kurusha ubwo ku butaka, kandi ko iki cyambu kizatuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwihuta kurushaho. Dieudonne Mabete Niyosaba, uyobora urugaga rw’abikorera muri Rubavu, yongeyeho ko iki cyambu cyikemura ibibazo byo gupakira no gupakurura, kuko mbere byasabaga ko abantu bikorera ku mutwe, bikagorana cyane.
Iki cyambu ni kimwe mu byambu bine byubatswe mu mushinga mugari wa Guverinoma y’u Rwanda, harimo ibyambu bya Rusizi, Karongi, na Rutsiro, biteganyijwe kurangira muri 2027. Raporo ya NISR yerekana ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2024, u Rwanda rwohereje muri RDC ibicuruzwa byarwo bifite agaciro ka miliyari 219.57 Frw, mu gihe ibicuruzwa byaturutse mu mahanga, bikoherezwa muri RDC, byari bifite agaciro ka miliyari 667.36 Frw. Iki cyambu cyitezweho guteza imbere ubucuruzi, kwihutisha ubwikorezi, no guhanga amahirwe y’iterambere ry’ubukungu mu turere two ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, mu Rwanda no muri RDC.
Leave a Reply