Igikombe cy’Amahoro 2025: Imikino ya 1/2 iraza gukinwa kuri uyu wa kabiri aho Police FC irakira APR FC naho Mukura Vs icakirane na Rayon Sport

Kuri uyu wa Kabiri nibwo imikino y’igikombe cy’amahoro hano m’u Rwanda iraza kuba ikomeza aho igeze muri ½ kirangiza, aho biteganyijwe kuri uyu munsi urugamba rwo gushaka amakipe abiri agomba kugera k’umukino wanyuma uzakinwa tariki 01 Gicurasi 2025.

Umwe mu mukino uri buze kubanza n’umukino ukopmeye cyanea ho  Police FC iraza kuba yakiriye APR FC, umukino uraza gutangira saa cyenda z’amanywa (15:00) kuri Kigali Pele Stadium. Aya makipe yombi asanzwe ahangana cyane dore ko nko mu mukino uheruka kubahuza byari tariki 1 gashyantare bakinaga igikombe cy’intwari aho umukino amakipe yombi yari yanganyije ubusa kubusa maze APR FC bikarangira yegukanye igikombe itsinze kuri penalite, ibyo byerekana ubukaka uno mukino w’amakipe yombi  akunze kwitwa deribi y’umutekano. Ku rundi ruhande, Police FC ntishaka gupfusha ubusa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, cyane ko imaze igihe ihatanira cyino gikombe gusa iyi kipe ninacyo gikombe isagaranyemo amahirwe gusa.

Amahirwe menshi arahabwa APR FC bigendanye n’uko iri mubihe byiza kukuba iherutse kwisubiza umwanya wa mbere ihigitse Rayon Sport gusa cyimwe mubyitezwe n’uko POLICE FC hamwe n’umutoza wayo Mashami Vicent asanzwe azwiho gukina imikino yo gukuranwamo neza aho iy’ikipe yagiye igaragaza ko ibishoboye cyane.

Umukino wa kabiri, witezwe n’abantu benshi bigendanye no guhanaga muri iy’iminsi hagati y’amakipe yombi naho Rayon Sports iraba yagiye gusura Mukura Victory Sport kuri Stade Huye,ni umukino uza gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Uyu ni wo mukino benshi bita “urukozasoni” kubera uko aya makipe mu minsi micye ishize Mukura Vs iherutse kwndagariza Rayon Sport muri Sitade Amahoro . Rayon Sports ije muri uyu mukino nyuma yo guhagarika Umutoza wayo Robertinho kubera umusaruro muke, igaha inshingano Rwaka Claude, wahoze atoza ikipe y’abagore.

Rayon Sports iri mu bibazo by’ubukungu n’amarangamutima y’abafana batakaje icyizere, ariko iyi kipe niba ishaka ko umwaka w’imikino utazayibera imfabusa igomba gusezera Mukura Vs ikagera k’umukino wanyuma. Mukura VS yo iri kwitwara neza muri aya marushanwa ndetse yanatsinze Rayon Sports mu mikino ya shampiyona iheruka kandi n’imwe mu makipe yagiye igaragaza ko ishoboye Amakipe akomeye.

Iyi mikino yombi iraza gutanga ishusho cyane kuko azagena amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2025, aho igikombe cy’Amahoro  ugitwaye ahagararira u Rwanda CAF Confederation Cup.

Abakunzi ba ruhago bategereje kureba niba Rayon Sports na APR FC bashobora guhurira ku mukino wa nyuma, cyangwa se Police FC na Mukura VS bakabashyira ku ruhande bagahangana ku mukino wa nyuma. Ni ugutegereza tukareba gusa abafana ba Rayon Sport bafite ubwoba bwinshi.

Mukura Vs iraza kwakira Rayon Sport kuri sitade ya Huye

Police FC iraza kwakira APR FC kuri Kigali pele staium

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends