Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Igikombe cy’Isi cya 2030 amakipe ashobora kuzongerwa akagera kuri 64

Igikombe cy’Isi cya 2030 amakipe ashobora kuzongerwa akagera kuri 64

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ryari riherutse kongera amakipe mu gikombe cy’Isi cya 2026, ava kuri 32 yarasanzwe yitabira aba 48. Nubwo bitari byemezwa ku mugaragaro, hari amahirwe ko mu 2030 amakipe ashobora kwiyongera akagera kuri 64. Ibi byaba bisobanuye ko ibihugu byinshi byabona amahirwe yo kwitabira iri rushanwa rikomeye ku isi aho buri mugabane wajya utanga amakipe menshi.


Ni ubwa mbere mu mateka igikombe cy’Isi kizabera ku migabane itatu icyarimwe itandukanye. Ibihugu bitatu byo muri Amerika y’Amajyepfo (Uruguay, Argentina, na Paraguay) nibyo bizakira imikino itatu ibanziriza irushanwa. Nyuma y’iyo mikino, indi mikino izakomereza ku mugabane w’u Burayi (Espagne na Portugal) no muri Afurika (Morocco).

Impamvu z’izi mpinduka FIFA ishaka gukomeza gutanga amahirwe ku bihugu byinshi byo kwitabira kugiora ngo n’ibihugu bifite ubushobozi buke ubwo ni mu ikibuga nabyo bijye bibana ayo mahirwe yo guhura n’ibihugu bikomeye m’umupira w’amaguru. Ni uburyo bwo kwibuka imyaka 100 igikombe cy’Isi kimaze kibayeho, kuko bwa mbere cyakinwe mu 1930 muri Uruguay. Kwigabanya uburemere bw’irushanwa kugira ngo bitagora igihugu kimwe kwakira amakipe yose.


Nubwo kongera amakipe bishobora kongera amahirwe ku bihugu byinshi, hari ibibazo bimwe na bimwe bishobora kuzavuka mugihe uyu mwanzuro waramuka wemejwe:

Ingengabihe y’amarushanwa: Kuzamura amakipe bishobora gutuma igikombe cy’Isi kirushaho gufata igihe kinini. Ibikorwa remezo: Ibihugu bizakira bizasabwa gutegura stade, hoteli, no kwita ku buryo bwo kwakira ibihumbi by’abafana. Ingendo ndende: Kuba igikombe kizabera ku migabane itandukanye bizasaba ingendo ndende zishobora kugora abakinnyi n’abafana.

 Kugeza ubu, FIFA ntiratangaza ku mugaragaro ko amakipe azava kuri 48 akagera kuri 64, ariko  ibiganiro birakomeje biga kuri icyi cyemezo. icyi cyemezi nikiramuka cyemejwe, igikombe cy’Isi cya 2030 kizaba ari cyo gikomeye  kurusha ibindi byose byabayeho, haba mu mubare w’amakipe, ibihugu byagikiriye, n’ingano y’abafana  bazagikurikirana kubera ko kizagera ku imigabane itatu itandukanye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *