Tel Aviv, Isiraheli – Kuri iki cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, Isiraheli yafunze by’akanya gato ikibuga cyayo cy’indege mpuzamahanga cya Ben Gurion nyuma y’uko igisasu cyarashwe n’umutwe w’inyeshyamba wa Houthi wo muri Yemen kigeze hafi y’aho. Byagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu bushobozi bwa Isiraheli bwo kwirinda ibitero by’indege, nubwo ifite ubwirinzi bugezweho bw’ubufatanye n’Amerika.
Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko cyagerageje gukoresha uburyo bwo kurasa igisasu cyari kije, ariko igisasu cyageze hafi y’ikibuga cy’indege, gituma indege zihagarikwa iminota 30. Abaturage na bo basabwe kwirinda kugera hafi y’ikibuga, naho imodoka z’umuryango w’igihugu zirinda umutekano zirahagezwa.
Umutwe wa Houthi, ushyigikiwe na Irani, wiyemereye ko ari wo warashe icyo gisasu, uvuga ko ari igikorwa cyo kwamagana ibikorwa bya Isiraheli muri Gaza. Umuvugizi w’uyu mutwe yavuze ko bakoreshesheje igisasu cya “hypersonique” gishobora kugendera ku muvuduko uri hejuru cyane (bivugwa ko kigeze kuri Mach 16) kandi kigahunga ubwirinzi bwo mu kirere.
Iki ni cyo gihe cya mbere havuzwe igisasu kigeze hafi cyane y’ikibuga cy’indege cya Tel Aviv, kimwe mu byifashishwa cyane n’abagenzi mpuzamahanga. Ni ibintu byateje impungenge ku mutekano, ndetse n’ibibazo ku mikorere y’ibikoresho by’ubwirinzi bwa Isiraheli nka Arrow na THAAD, byombi bifite ubushobozi bwo kurasa ibisasu bikirimo kuguruka.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko bazakomeza kwihimura ku mutwe wa Houthi, naho Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, avuga ko igisubizo kizaba “karundura inshuro zirindwi.”
Impamvu y’ubu butumwa burimo ibisasu ngo ni ukugaragaza ko Houthi igishyigikiye Abanyapalestina. Hamas na yo yashimye icyo gikorwa, ivuga ko Yemen ifatanyije na Palestina mu kurwanya akarengane.
Ibigo by’indege byinshi byo ku mugabane w’u Burayi, birimo Lufthansa, Swiss, Austrian Airlines, Brussels Airlines na Eurowings, byatangaje ko bihagaritse ingendo zijya cyangwa ziva i Tel Aviv kugeza nibura kuwa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi.
Ubushakashatsi buracyakomeje ku buryo igisasu cyabashije kunyura mu ngabo za Isiraheli, ndetse niba koko cyaba cyari gifite ikoranabuhanga rishya rituma kidapimwa n’ibikoresho bisanzwe. Inzobere z’igisirikare zemeje ko gishobora kuba cyaraturutse ku ntera irenga kilometero 2,000, ibintu byerekana impinduka mu bushobozi bwa Houthi.
Ubuyobozi bwa Amerika bwakoze ibitero byinshi kuri Houthi mu mezi ashize, harimo kwangiza ibyambu, inganda n’ibindi bikorwa byabo bya gisirikare. Ariko uko bigaragara, ibi ntibyabashije kubuza uwo mutwe kugaba ibitero bikomeye nka kiriya.
