Igisirikare cya Israeli Cyatangaje Agahenge ka masaha 10 Buri Munsi mu Ntambara Ihanganye na Gaza

JERUSALEM – Ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025, Igisirikare cya Israeli cyatangaje ko kizajya gihagarika ibikorwa bya gisirikare buri munsi mu gihe cy’amasaha 10, mu bice bitandukanye bya Gaza, hagamijwe korohereza gutangwa kw’ubufasha bwihutirwa ku baturage bari mu kaga k’inzara n’indwara.

Iri hagarikwa ry’agateganyo rizajya ribera mu bice nka Al-Mawasi, Deir al-Balah, n’ibice bimwe bya Gaza City, kuva saa 4:00 za mu gitondo kugeza saa 2:00 z’umugoroba (amasaha ya Gaza). Aya masaha azakoreshwa nk’umwanya wo gufungura inzira zizewe z’ubutabazi, kugira ngo ibiribwa, imiti n’ibindi bikenerwa byihutirwa bibashe kugera ku batuye ako gace.

Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’inzara n’ubukene bukabije muri Gaza, aho abaturage benshi batakibona amazi meza, ibiribwa cyangwa serivisi z’ubuzima.

Uretse izo mpinduka, ibihugu nka Jordan, Emirats Arabes Unis (UAE), n’ubufatanye na ONU, byatangiye gutegura ifashanyo inyuze mu kirere (airdrop), aho ibiribwa n’imiti bijugunywa mu bice byibasiwe cyane n’intambara.

Ni ubwa mbere muri iyi ntambara yo muri 2025 hatangiye gukoreshwa uburyo bwo kugemura ifashanyo buca hejuru mu kirere, nyuma y’amezi menshi abatuye Gaza babayeho mu bwigunge.

Nubwo aya masaha y’agahenge azafasha gutanga ubufasha, haracyari ubwoba bwinshi mu baturage ba Gaza. Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine igaragaza ko mu minsi mike ishize, abantu 17 bishwe barimo bategereje ibiribwa, abandi barenga 50 barakomereka.

Byongeye, abaturage 133 bamaze kwitaba Imana bazize inzara, harimo n’abana 87, nk’uko byatangajwe n’abakozi b’ubuzima ku rwego rw’akarere. Umwana w’amezi atanu witwa Zainab Abu Haleeb ni umwe mu baguye mu gace ka Khan Younis azize kubura ibyo kurya.

Nubwo ubuyobozi bwa gisirikare bwashyizeho aya masaha y’agahenge, bamwe mu bayobozi ba leta ya Israeli barimo n’abagize guverinoma barabirwanya. Bavuga ko ubufasha bushobora kwifashishwa na Hamas mu kongera imbaraga, ndetse bamwe bashaka ko abaturage b’abanya-Palestina bimurwa ku ngufu.

Ibi byose birerekana ko, nubwo agahenge gashobora kuzana amahirwe yo gutanga ubufasha, amahoro arambye muri Gaza akiri kure, kandi ko ikibazo cy’inzara n’imibereho mibi gikomeje gufata indi ntera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends