Umugore wari umaze hafi iminsi itatu afungiranye mu bisigazwa by’inyubako yasenyutse yakuwe mo ari muzima ku wa Mbere. Byabaye ibyishimo bikomeye ku bari mu bikorwa by’ubutabazi, nyuma y’uko umutingito ukomeye wahitanye abantu barenga 1,700 muri Myanmar ndetse n’abandi 18 muri Thailand.
Guhera ku wa Gatanu, abashinzwe ubutabazi barimo n’abaturage badafite ibikoresho bikwiye bamaze iminsi bashakisha abantu bagwiriwe n’inyubako. Birakekwa ko ibyangiritse bishobora kuba byinshi kurusha ibimaze kumenyekana.
Ku wa Mbere mu rukerera, abashinzwe ubutabazi bamaze amasaha atanu bagerageza gukura umugore mu bisigazwa by’inyubako y’uburiro izwi nka Great Wall Hotel mu mujyi wa Mandalay. Ambasade y’u Bushinwa muri Myanmar yatangaje ko uyu mugore ari muzima kandi ameze neza nyuma yo gukurwa mu mabuye yamugwiriye.
Hari amashusho yagaragaje abantu bari aho barimo gushimira Imana no gukoma amashyi ubwo uyu mugore yajyanwaga kwa muganga. Igihugu cy’u Bushinwa ni kimwe mu byihutiye kohereza inkunga n’abakozi kugira ngo bafashe mu bikorwa by’ubutabazi.
Mu bice byo hagati muri Myanmar, abashinzwe ubutabazi baracyagerageza gukuramo abantu bagwiriwe n’inyubako zasenyutse. Inzu z’abaturage, insengero, amashuri, kaminuza, amahoteli n’ibitaro byasenyutse, bikomeza gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Ubutabazi burakomeje kugira ngo hagire abandi barokorwa.