
Igituntu n’i ndwara yandura iterwa na mikorobe yitwa mikobagiteriyamu tubakorosisi( Mycobacterium tuberculosis).Iyi ndwara yibasira cyane cyane ibihaha, ariko ishobora no kwibasira ibindi bice by’umubiri nko mu magufa, mu bwonko, cyangwa mu mpyiko.
Igituntu cyandurira mu mwuka. Iyo umuntu urwaye igituntu cyo mu bihaha akoroye, yitsamuye, cyangwa avuze, asohora udukoko two mu mwuka dushobora kwanduza undi muntu uri hafi ye. Kuba mu cyumba gifunze n’umuntu urwaye igituntu byongera ibyago byo kwandura.
Ibimenyetso bishobora kugaragara buhoro buhoro, harimo:Gukorora ukamara ibyumweru birenga, gucika intege no kunanirwa vuba,Kugabanuka ibiro,Kuribwa mu gatuza,guhumeka nabi,Kubira ibyuya byinshi nijoro,rimwe na rimwe gukorora amaraso

Mu kumenya niba umuntu arwaye igituntu, abaganga bakoresha:Akuma gusuzuma inkorora kitwa supatun tesiti (sputum test) mu bihaha,Ibindi bizamini bya laboratwari birakorwa bareba niba ako gakoko katara kugeze mo mu myanya y’u buhumekero .
Igituntu kiravurwa kigakira neza iyo gikurikiranwe neza. Umurwayi ahabwa imiti imara nibura amezi 6 cyangwa arenga, kandi ni ingenzi cyane kudacikiza imiti no kuyinywa ku gihe nk’uko byategetswe na muganga ukuvura.
Kutubahiriza imiti bishobora gutuma igituntu kigorana kuvurwa . Uburyo bwo kwirinda igituntu ni ugukingirwa urukingo rwa BCG ku bana,ugakingura amadirishya kugira ngo umwuka winjire,Kwirinda kwegera cyane umuntu ukorora igihe kirekire,ukipimisha hakiri kare iyo ufite ibimenyetso,ugakoresha agatambaro upfuka umunwa igihe ukorora.

Igituntu si indwara igomba gutera ipfunwe. Ni indwara ivurwa igakira neza iyo yitabwaho kare. Ni inshingano zacu twese gufasha abarwayi no kubashyigikira aho kubatandukanya n’abandi cyangwa bagahabwa akato.
Igituntu gikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima ku isi, ariko kirashoboka kugikumira no ku kivura. kwipimisha hakiri kare, no gukurikiza inama z’abaganga ni byo bizadufasha kugitsinda.

