Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Ihuriro LAMUKA ryamaganye umugambi wa Tshisekedi wo kugurisha umutungo wa RDC binyuze mu masezerano na Amerika

Ihuriro LAMUKA ryamaganye umugambi wa Tshisekedi wo kugurisha umutungo wa RDC binyuze mu masezerano na Amerika

Ihuriro LAMUKA, rigizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryamaganye umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kugirana amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri huriro rivuga ko ayo masezerano ashobora kugira ingaruka ku mutungo kamere w’igihugu, aho ribona ko ari nk’uburyo bwo kuwugurisha mu nyungu z’Amerika aho kuba ubufatanye nyabwo.

Ku wa 3 Mata 2025, Perezida Tshisekedi yakiriye intumwa za Amerika zirimo Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Amerika muri Afurika. Baganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’iterambere n’umutekano. Boulos yatangaje ko we na Tshisekedi bemeranyije gutangira inzira ijya mbere y’itegurwa ry’ayo masezerano, ashingiye ku cyifuzo cya RDC.

Impamvu nyamukuru yatumye RDC yegera Amerika ni ugushaka ubufasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kubaka inzego z’umutekano. Ibi Perezida Tshisekedi yabigaragaje kuva muri Gashyantare 2025 nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bafashe imijyi ya Goma na Bukavu.

Gusa, Prince Epenge, umuvugizi wa LAMUKA, yavuze ko ayo masezerano ari uburyo bwo kugurisha umutungo kamere w’igihugu. Yasabye ko habaho ubufatanye buboneye bufitiye inyungu impande zombi. Yaboneyeho kunenga ubuyobozi bwa Tshisekedi kuba bwarananiwe kubaka igisirikare gifite ubushobozi bwo kurinda igihugu mu myaka itanu amaze ku butegetsi, agashaka kwishingikiriza ku ngabo za Amerika mu gihe atanze umutungo w’igihugu.

Epenge yavuze ko kuba Perezida yifuza gutanga amabuye y’agaciro kugira ngo ahabwe umutekano ari ikosa rikomeye. Yashimangiye ko Leta ya Tshisekedi itigeze igaragaza ibikorwa bifatika mu guharanira iterambere ry’inzego z’umutekano, ahubwo ikiringira imbaraga z’ibindi bihugu.

Ku ruhande rwa Amerika, Boulos yavuze ko iterambere ry’ubukungu rishingira ku mutekano, ari yo mpamvu bashyigikiye ihagarikwa ry’intambara mu burasirazuba bwa RDC. Ariko LAMUKA ikomeza gushimangira ko ubufatanye bw’iyo mpamvu butagomba kwitiranywa no kugurisha umutungo wa rubanda.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *