Ikipe APR FC yasubukuye imyitozo yitegura CECAFA KAGAME CUP 2025

Ikipe y’ingabo z’Igihugu yasubukuye imyitozo nyuma y’inkera y’abahizi aho yataniye kwitegura imikino ya CEFACA Kagame Cup 2025.

Guhera tariki ya 2 Nzeri 2025 i Dar Saalam muri Tanzani hazatangira irushanywa rya CECAFA Kagame Cup, aho ikipe ya APR FC kuri iyi nshuro ariyo iznjyera igahararira U rwanda muri iyi mikino nk’uko umwaka ushize n’ubundi ari yo yari yahagariye u Rwanda ikaza no gutsindirwa k’umukino wanyuma.

Nyuma yo kwitwara nabi mu nkera y’abahizi ikaba iyanyuma kuri uyu wa kabiri ino kipe yasubukuye imyitozo kuri sitade ikirenga i Shyorongi aho isanzwe n’ubundi ikorera imyitozo, n’imyitozo n’ubundi yagaragayemo abakinnyi bayo bose nk’ibisanzwe.

Usibye abakinnyi 5 barimo Niyomugabo Cloude, Omborenga Fitina, Mugisha Gilbert, Nduwayo Alex ndetse n’umunyezamu Ishimwe Pieri, bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi abandi baose bagomba kuzajya n’iyi kipe mu gihugu cya Tanzania gukina ino mikino no mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza umwaka w’imikino utaha.

Anadi makuri ari kuvugwa n’uko APR FC ngo yaba yamaze kumvikana n’umunyezamu w’Umugande usanzwe ukinira Mukura VS ko Nikolas Sebwato, ko rwose nyuma yo kwitwa nabi kwa Mari azajyana na APR FC muri Tanzania muri ino mikino ya CECAFA Kagame Cup, nyuma yaho yakwitwara neza akaba yasinyira ino kipe y’Ingabo z’igihugu yamaze kubona ko nta muzamu wabageza aho basha kujyera bafite.

Tombora ya CECAFA Kagame Cup izaba tariki ya 28/8/2025 , n’ukuvuga ku wa kane amakipe azarara amenye amatsinda arimimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends