Ikipe ya APR BBC  yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 104-73 ihita ikomeza muri ½ cy’imikino ya BAL iri kubera muri Afurika y’Epfo

Ikipe ya APR BBC  itsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 104-73 ihita ikomeza muri ½ cy’imikino ya BAL iri kubera muri Afurika y’Epfo, aho izakina na Al Ahli SC yo muri Libya. Ikipe ya APR BBC itsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 104-73 ihita ikomeza muri ½ cy’imikino ya BAL iri kubera muri Afurika y’Epfo, aho izakina na Al Ahli SC yo muri Libya.

Ikipe ya APR BBC yatsindaga umukino wa kabiri yikurikiranya ubwo ejobundi hashize yari yatsinze ikipe ya Petro Athletic de Lounda yegukanye BAL y’umwaka ushize iyitsinda iyirusha cyane ku amanita 57-75 ya APR BBC, kuri uyu wa wambere nibwo byari biteganyijwe ko APR BBC ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ya BALL isubira mu ikibuga, wari umukino ukomeye cyane dore ko ikipe ya Rivers Hoopers nayo arimwe mu makipe akomeye cyane kuva ino BALL yatangira gukinywa n’imwe mu makipe ahora muri ½ kirangiza, gusa nyuma yokonjyera abatoza bashya ndetse n’abakinnyi APR BBC yazamuye urwego kuburyo arimwe mu makipe ari kugaragaza ubukaka bukomeye muri ino BALL 2025 .

Ikipe ya APR BBC yahise ikatisha itike ya ½ cyirangiza aho izahura na Al Ahli SC yo muri Libya imwe mu makipe akomeye muribuka ubwo bakinaga imikino ya Nile Conference bashaka itike yo kwerekeza mu mikino yanyuma ino iri gukinywa ubu, icyo gihi ni mukwezi gushize yari yatsinze APR BBC imikino yose yaba ubanza ndetse no kwishyura.

APR BBCnyuma yo kongeramo ingufu birashoboka ko ishobora noneho kuzitwara neza imbere ya Al Ahli SC ikaba yayisezerera gusa biragaragara ko ubushobozi buhari cyane ahubwo n’ugutegereza tukareba uko bizagenda.

Ikipe ya APR BBC  yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 104-73 ihita ikomeza muri ½ cy’imikino ya BAL iri kubera muri Afurika y’Epfo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends