Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Ikipe ya APR FC biravugwa ko yamaze kumvikana n’umugande ukina hagati mu ikibuga Ronald Ssekiganda usanzwe ukinira ikipe ya SC Villa yo muri Uganda

Ikipe ya APR FC biravugwa ko yamaze kumvikana n’umugande ukina hagati mu ikibuga Ronald Ssekiganda usanzwe ukinira ikipe ya SC Villa yo muri Uganda

Ikipe ya APR FC biravugwa ko yamaze kumvikana n’umugande ukina hagati mu ikibuga Ronald Ssekiganda usanzwe ukinira ikipe ya SC Villa yo muri Uganda. Amakipe menshi arimo kjyenda avugwa ku isoko cyane kugira ngo yiyubake cyane cyane nk’amakipe azasohokera u Rwanda mu mikino ny’Africa, ikipe ya APR FC niyo iri kugenda ivugwa ku isoko cyane.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda.com aravuga ko yagiranye ibignaniro nuwo mukinnyi abazwa ibyo kuza gukina muri APR FC ,gusa ibyongibyo yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ivyo atabizi ibyo kuvugana n’amakipe yabihariye aba agenti be, yatangaje ko ayo makuru atayaz gusa niba aribyo koko umu ajenti we azabimubwira nibimara gucamo.

APR FC yamaze gutangaza ko Lampty azaguma muri ino kipe umwaka utaha w’imikino, biravugwa ko iyi kipe ya APR FC iri gushaka gusinyisha kapiteni wa RAYON Sport ,Muhire Kevin ubundi nawe akazaba afasha iy’ikipe hagati mu ikibuga umwaka w’imikino utaha.

APR FC iri kwisoko cyane kuko Abarimo Ruboneka Jeane Bosco usanzwe ukina hagati mu ikibuga amakuru menshi aramwerekeza hanze y’u Rwanda biravugwa ko hari amakipe menshi amaushaka bityo bari kureba uburyo bashaka abasimbura be hakiri kare.

Nta makuru yizewe aratangazwa naba nyiri ubwite yaba kuruhande rwa APR FC bavuga ko bari kumvikana nabo bakinnyi kandi no kuruhande rw’abakinnyi ntago baremeza neza ko ibyo biganiro byabayeho, nugutegereza tukareba aho byerekeza niba ko APR FC izanasohokera u Rwanda mu mikino ny’Africa ya CAF Champion League iri buze kubasha kwibikaho bano basore bakaba bazayifasha mu mikino iri imbere haba hano m’u Rwande ndetse no hanze yarwo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *