Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ibanzirizaiyanyuma kugira ngo icakirane na Rayon Sport k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ibanzirizaiyanyuma kugira ngo icakirane na Rayon Sport k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro,ikipe ya APR FC iheruka kwegukana icyi gikome cy’amahoro muri 2019

Abakinnyi ba APR FC yahigiye kwegukana icyi gikombe binyuze m’ubutumwa abakinnyi bayo batanze, n’imyitozo yayobowe n’umutoza mukuru Darko Nović n’abatoza bungirije, abakinnyi bose bakoze imyitozo usibye Rchmond Lamptey wakoreraga hanze wenyine.

Amakipe yombi mu mikino baheruka guhura muri uyu mwaka yose bayinganyije ubusa kubusa 0-0, myugariro Niyigena Clement yatangaje ko uyu mwaka uzaba utandukanye  n’imikino iheruka kuko noneho hazaboneka ko tugomba gutsinda uko byagenda kose.

Yagize Ati” Twiteguye gutanga byose kugira ngo tuzabashe gutsinda uriya mukino dusubize APR FC Igikombe cy’Amahoro kuko igiheruka kera. Kuri iyi nshuro ibitego bigomba kuboneka nibitanaboneka ubwo tuzajya muri penaliti.”

Rutahizamu, Djibril Outtara umaze yitwara neza cyane afasha iyi kipe y’ingabo z’igihugu mubijyanye no gutsinda ibitego.

Yagize ati” Tuzakinana ishyaka rikomeye kandi twizeye ko tuzatsinda kuri iyi nshuro. Ndabyizeye ko nzatsinda (igitego).”

Uyu mukino uaba ukomeye cyane dore ko noneho buri kipe ishaka igikombe,ukurikije uko imyitozo yagenze  abakinnyi basanzwe babanz mu ikibuga.

Ishimwe cloude(cyucyuri) niwe wamaze kuzahabwa uyu mukino akazanawuyobora ,n’umukino uzatangra k’ucyumweru sa 16:30 pm muri sitade amahoro, nugutegereza imyitozo ya nyuma uko nizagenda ninabwo dushobora kuzameya by’agateganyo abakinnyi bazabanzamo kuri buri ruhande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends