Ikipe ya APR FFC yatsinzwe na Azam FC ibitego 2-0 isoza inkera y’abahizi iri kumwanya wanyuma n’ubusa bw’amanota.

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Azam FC yo muri Tanzania ibitegop 2-0, bituma isoza inkera y’abahizi nta mukino n’umwe ibashije gutsinda ndetse ifite n’ubusa bw’amanota.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025 nibwo hashojwe irushanywa ry’inkera y’abahizi ryateguwe n’ikipe ya APR FC, gusa iyi kipe mu mukino yakinnye na AS Azam yo muri tanzania Muri sitade Amahoro ibitego 2-0 byatumye isoza inkera y’abahizi igayitse cyane itsinzwe imikino 3 yose bakinnye muri iri rushanywa.

N’umukino watangiye ku isaha ya sa 18:00 zuzuye wabereye muri sitade amahoro, aho wari umukino wari witezwe cyane n’abakunzi b’ikipe ya APR FC n’ubwo bagiye gukina uno mukino babizi neza ko igikombe cyamaze kujyenda gusa umukino watangiye ubona ko ikipe ya APR FC iri hejuru ya Azamu haba m’uburyo bwo kwataka ndetse no guherekanya umupira. k’umunota wa 24 ikipe ya APR FC yabonye penalite ku ikosa ryakorewe rutahizamu William Togue ariko Djibril Ouattara arayihusha umunyeza wa Azam FC Zuberi Foba witwaye neza wagoye ikipe ya APR FC umupira waukuramo, mbere y’uko igice cya mbere kirangira Azam FC yafunguye amazamu Zidane Sereri kivuye ku makosa Aliou Souane yakoze aha umupira nabi Ishimwe Pierre.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje ubona ko ishaka kwishyura ariko bitarakunda k’umunota wa 54 Azam FC itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Yahya Zayd k’umupira waruvuye kuri kufura.

APR FC yagerageje kwataka ishaka igitego ariko biranga biba ibyubusa umukino urangira iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsinzwe ibitego 2-0, byatumye irangiza irushanywa nta gitego na kimwe nta nota narimwe ifite ndetse iri no ku mwanya wanyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends