Ikipe ya Arsenal yamaze gusinyisha Umwongereza Eberechi Eze imukuye muri Crystal Place kuri Miliyoni £60.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Kanama 2025 ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatangaje Eberechi Eze amasezerano y’imyaka 4 ariko ishobora kuzonjyerwaho undi umwe, nyuma y’uko Kai Havertz agize ikibazo cy’imvune nibwo yahise ijya kwa Crystal Place maze iyibwira ko yiteguye kwishyura miliyoni miliyoni £60, ikipe ya Crystal Place nayo ntago yaoranye yemeye amafaranga itajujuyaje.
Ebereche Eze n’umwe mu basore bitwaye neza umwaka ushize w’imikino aho yitwaye neza cyane afasha ikipe ya Crystal Place kwegukana FA Cup, by’umwihariko uyu musore muri Primier League yakinnye imikino 34 atsinda ibitego 8 atanga imipira yavuyemo ibitego 11, uyu musore kandi arashaka guhabwa umwanya mu ikipe ya Arseanl kujyira ngo azabashe kuba yazahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza nawe azabashe gukina imikino y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Eberechi Eze yagaragaye asuhuza bafana ba Arsenal yamabaye n’umwambaro wanditseho nimero 10 dore ko ari nayo azajya yambara, yeretswe abafana k’umukino Arsenal yakinnyemo na Leeds United.




