Nyuma y’amakuru yaraye agiye hanze k’umugoroba washize ko nyuma y’uko Arsenal ivunikishije Rutahizamu Kai Havertz yagise yubura dosiye yo gushaka Eberechi Eze ubungubu amakipe yombi yamaze kumvikana uyu musore agomba kwerekeza muri Arsenal.
Ikipe ya Arsenal yamaze kumvika na Crystal Place kuri Eberechi Eze kuri Miliyoni €60, uyu musore vuba bidatinze agomba gukora ikizamini cy’ubuzima ubundi agashyira umuko ku amasezerano muri Arsenal.
Kugaruka muri dosiye ya Eberechi Eze nyuma y’uko mu minsi yashize n’ubundi yamushakaga ariko nyuma ikaza kubona ko Crystal Place yarimo ibahenda kuko yamushakagamo miliyoni €70, gusa nyuma y’ivunika rya Kai Havertz yahise ijya kwa Crystal Place kubaza ibya Eberechi Eze kugeza kuri ubungubu n’uko amakipe yombi yamaze kumvika kubijyanye n’uyu musore n’ubo yari yaramaze kumvikana n’ikipe ya Tottenham Hotspur ikajyenda yitinza kumusinyisha, uyu musore nawe n’ubundi wakuriye muri Arsenal nawe akaba yahise ahindura ibitekerezo ahita ahakanira ikipe ya Tottenham Hotspur .
Mu masaha macye Arimbere Eberechi Eze agomba gukora ikizamini cy’ubuzima muri Arsenal ubundi agashyira umuko ku masezerano, uyu musore ashobora gukina anyuze k’uruhande rw’ibumoso cyangwa agakina nka nimero 10 nkuko ajya akina muri Crystal Place.

Ikipe ya Arsenal yamaze kumvikana na Crystal Place kuri Eberechi Eze kuri Miliyoni €60
