Ikipe ya Arsenal yateye utwatsi Real Madrid yifuzaga myugariro William Saliba

ikipe ya Arsenal yahakaniye ikipe ya Real Madrid yifuzaga ko yagurana n’ikipe ya Arsenal ikabaha Rodrigo maze Arsenal ikabaha myugariro William Saliba bakabonjyera n’amafanaga.

Nkuko byatangajwe n’inyamakuru Marca cyatangaje ko ikipe ya Real Madrid yari yizeye ko izabona William Salba muri 2027 k’ubuntu cyangwa se bakamwinjiza umwaka utaha ku mafaranga macye kuko azaba ashigaje umwaka umwe muri Arseanl, gusa kubera ikibazo gikomeye ikipe ya Real Madrid ifite muri bamyugariro bayo yabwiye ikipe ya Arsenal niba baherekanya abakinnyi bakaba babahereza umusore Rodrigo maze na Arsenal ikabaha William Saliba.

Arsenal yahise itera utwatsi ikipe ya Real Madrid iyibwira ko ibyo bitashoboka ko Williama Saliba ameze neza kandi ntahantu handi yiteguye kuba yakwerekeza. uyu myugariro Williama Saliba kandi aherutse gutangaza ko yifuza kuguma mu ikipe ya Arsenal kujyira ngo azafatanye nayo kwegukana ibikombe bikomeye.

Yagize ati: “Ndishimye hano. Maze imyaka ibiri n’igice ndi hano kandi nshaka gukomeza gukinira Arsenal. Nifuza gutwara ibikombe bikomeye, kuko niba uvuye muri iyi kipe nta kintu wegukanye abafana barakwibagirwa. Ndashaka gusiga izina hano.”

William Saliba ashigaje amasezerano y’imyaka ibiri muri Arsenal azamugeza muri 2027, abajijwe kubyo konjyera amasezerano muri Arseanal yavuze ko ibiganiro bitaratangira gusa ko agifite amasezerano y’igihe kirekire ko nta mpungenge afite isaha n’isha ibiganiro byo konjyera amasezerano bizatangira.

Ikipe ya Real Madrid ifite ikibazo gikomeye mu mutima wa defanse nyuma y’uko bamwe mu basore bayo bahakina imaze kubona ko batari ku rwego rwo kujya guhangana k’urwego mpuzamahanga.

Ikipe ya Arsenal yagerageje kwiyuba muri iyi sezo igura abakinnyi bakomeye ntago yifuza kurekura William Saliba nk’umwe muri bamyugariro beza kugeza ubungu ku Isi kujyira ngo azafashe ino kipe by’umwihariko mu gice cy’ubwugarizi dore ko ngo igihe kigeze Arsenal yegukana igikombe cya shampiyona.

Arsenal yanze ubusabe bwa Real Madrid bwo kubaha William Saliba ikaba Rodrigo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends