Ikipe ya Paris Saint-Germain yatangaje ko rutahizamu wayo Ousmane Dembélé yagarutse mu myitozo bityo azkina umukino wa Arsenal

Mu minsi mike ishije ikipe ya Paris Saint-Germain yari yatangaje ko rutahizamu wayo wataka anyuze kuruhande rw’iburyo Ousmane Dembele yari yagiriye ikibazo mu myitozo, ngo byashobokaga ko ashobora kutazakina umukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champion League uzaba k’umunsi wejo kwa gatatu tari 07 Gicurasi 2025 aho ikipe ya PSG izaba yakiriyr ikipe ya Arsenal.

Amakuru meza aturuka I Paris  nuko uyu musore yamaze kugaruka mu myitozo yuzuye aho ari gukorana n’abandi bigendanye n’imyitozo yejo hashize yabereye ku kibuga cya Camp des Loges, Dembele niwe watsinze igitego kimwe rukumbi PSG yatsinze Arsenal mu mukino ubanza wa ½ cya Champion League n’umukino wa Arsenal yari yakiriye PSG kuri Emirate Stadium birangira inahansindiwe umukino ubanza.

Dembele ashobora kuza kugaragara k’urutonde ino kipe izakoresha yewe ashobora no kubanza mu kibuga ukurikije imyitozo ari gukora, ibi n’inkuru mbi ku bakunzi ba Arsenal kuko uno n’umwe mu basore bagoye ikipe ya Arsenal mu mukino ubanza kandi ni numwe mu bakinnyi beza kugeza ubu mu bamaze gutsinda iobitego byinshi k’umugabane w’iburayi doere ko bamwe badatinya no kuvuga ko aramutse atwaye UEFA Champion League yazegukana Ballon d’Or.

Arsenal nayo izaba  yagaruye umusore wayo Thomas Partey utarakinye umukino ubanza kubera ibibazo by’amakarita y’umuhondo yari afite, n’umukino utegerejwe n’abantu benshi kuko amahirwe aracyafunguye kumpande zombi nubwO Arsenal yatsinzwe umukino ubanza nayo ubana ko bigishoboka ko yakwishyura, bigendanye n’igihe cyirekire ikipe ya PSG imaze iminsi yifuza kwegukan Champion League ndetse n’ A rsenal ifite inyota yo gukora amateka ikaba yakweguka Champion League yambere mu mateka yayo.

Abantu bose bahanze amaso kuri uyu wa Gatatu kuri Parc des Princes aho hagomba kumenyeka uwerekeza k’umukino wa nyuma wa UEFAA Champion League.

PSG yatangaje ko Ousmane Dembélé yamaze kugaruka mu myitozo yuzuye agomba kuzakina umukino wa Arsenal

Umukino ubanza PSG yatsinze Arsenal igitego 1-0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends