Ikipe ya Police FC yegukanye umwanya wa Gatatu mu igikombe cy’Amahoro itsinze Mukura Vs igitego 1-0

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Kigali pele stadium,niho habereye  umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro aho Police FC yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro itsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0. Uyu mukino wari ukomeye kumpande zombi nyuma yo gusezererwa muri ½ cyirangiza  amkipe yombi yagombaga kwishakamo ikipe ya Gatatu.

Mukura VS yatingiye ubona ko ariyo ifite amashagaga gusa wari umukino ubona ko nta shyaka ryinshi ririmo gusa hakirikare  munota wa 11 yahise ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Richald Kirongozi Bazombwa, nyuma yo guhindura umupira ugakubita ku ipoto umunyezamu akisanga umupira uri murucundura nubwo wabonaga rwose ari umupira udakanganye. Nubwo Mukura yagerageje kureba uko yakwishyura igitego ari ntibyaje kuyihira kuko yaje no guhusha  penaliti yatewe na Mende Bonheur, umunyezamu wa Police FC Niyongira Patience awukuramo neza.

Mu minota ya nyuma, Mukura yarushije Police FC kuburyo bugaragarira buri wese, ariko igitego kirabura ubwugarizi bwa Police FC  bukomeza kwitwara neza. Abakinnyi nka Mensah Boateng, Sunzu Bonheur na Abdul Jalilu bashatse gufasha Mukura ariko birangira igitego cyo kwishyura kibuze. Police FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90 binyuze kuri Hakizimana Zuberi, ariko nti byamuhira umupira ujya hanze.

Iyi nsinzi yahesheje Police FC kwegukana umwanya wa Gatatu muri uyu mwaka mu gikombe cy’Amahoro, umukino wa nyuma utegerejwe k’umunsi wejo sa kumi  n’igice kuri sitade Amahoro aho uzahuza APR FC yari yasezereye Police Fc muri ½ na Rayon Sport yari yasezereye  Mukura Vs, n’umukino utegerejwe n’abantu benshi cyanea ho byitezwe ko sitade amahoro ishobora kuzakubita ikuzura.

Richald Kirongozi Bazombwa niwe watsindiye Police FC igitego

Police FC yegukanye umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro

Umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience, akuramo penaliti ya Sunzu Bonheur

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends