Ikipe ya Power Daynamos yakoze imyitozo ibanziriza umukino wa gicuti uzayihuza na APR FC k’umunsi w’ejo

Ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia yitabiriye ubutumire bw;’ikipe ya APR FC mu irushanywa ry’inkera y’abahizi yakoze imyitozo ibanziriza umukino uzayihuza na APR FC k’umunsi w’ejo kucyumweru.

Ikipe ya Power Dynamos yageze i Kigali ku wa gatatu tariki ya 13 Kanama aho yaje mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe ya APR FC, iyi kipe kuri uyu mugoroba yakoreye imyitozo muri sitade Amahoro mu rwego rwo kwitegura umukino uzabahuza n’ikipe ya APR FC k’umunsi w’ejo kucyumweru guhera ku isaha ya sacyenda(15h00) muri sitade Amahoro aribwo hazatangira icyumweru cyiswe inkera y’abahizi aho izatangira ikipe ya APR FC icakirana n’ikipe ya Power Dynamos yo muri tanzania.

Ikipe ya APR FC yateguye rino rushanywa mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino utaha wa 2025/2026, aho iri rushanywa APR FC izakinamo imikino ine ya gicuti harimo n’uwo bazakina ejo na Power dyanamos, Azam FC yo muri Tanzania, AS Kigali ndetse na Police zose zahano mu Rwanda, iri rushanywa kanzi uzaryegukana azahabwa igikombe.

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sport k”umunsi w’ejo ku wa gatanu itsinzwe na Yanga SC yo muri Tanzania ibitego 3-1 inayirusha cyane, abakunzi b’umupira w’amaguru bahanze amaso ikipe ya APR FC uko izitwara imbere ya Power Dynamos,n’ubwo abenshi bavuga ko itari ku rwego rwa Yanga SC itazerekana igipimo cyiza cya APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends