Ikipe ya Rayon Sport iratangira imyitozo kuri uyu wa mbere mu nzove

Kuri uyu wa mbere tarki ya 30 Kamena nibwo ikipe ya Rayon Sport iribuze gutangira imyitozo ahao isanzwe ikorera mu nzove kuri skol guhera ku isaha ya 15h300.

Rayon Sport yakagombye kuba yaratangiye imyitozo ku wa mbere w’icyumweru cyashize gusa byaje kuba ngombwa ko umutoza wayo mukuru Lotfi agera mu Rwanda atinze, uyu mutozo nyuma yo kugira impamvu agera mu Rwanda atinze byaje kuba ngombwa ko Rayon Sport isubika imyitozo igihe yari kuyitangiriri ikayimurira kuri uyu wa 30 Kamena 2025.

Lotfi yaheze mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize azanye n’umutoza w’umunya Tunisia witwa Lotfi Azouzi, kuri uyu wa mbere akaba aribwo bagomba gutangiza imyitozo yabo ya mbere mu nzove nk’abatoza bashya ba Rayon Sport, hari abakinnyi bagiye guhura n’abatoza bwa mbere ndetse, bitegannyijwe ko abakinnyi bose baba arabasanzwe bafite amasezerano ndetse n’abandi bamaze gusinya baza kugaragara mu myitozo.

K’umunsi wo ku wa Gatandatu twabonye Rushema Chris asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe, ndetse tubona Serumogo Ally nawe yongera amasezerano y’imyaka ibiri, n’umurundindi Tambwe ukina hagati mu kibuga wasinye imyaka ibiri, bivuze ko Rayon Sport imaze gusinyisha abakinnyi 4.

Kugeza ubungu Rayon Sport ntago iratanga ibya abakinnyi bazayizamo bavuye muri yanga SC ntago iratangaza aho bigeze ndetse ntago twigeze tubona umunyezamu w’umunye- Mali wageze mu Rwanda k’umunsi wo Ku wagatandatu imwerekana ko yasinye nkuko yerekanye abandi, ndetse n’umukinyi w’unya-tunisia Muhammed Challi wazanye n’abatoza bombi iberekana ko basinye, kandi nta nubwo iratanga niba umutoza wungirije Lotfi Azouz baramaze kumvikana nawe yarasinye.

Kuri uyu wa mbere abakunzi Ba Rayon Sport bategerezanyije amatsiko menshi yo kuza kureba ikipe yabo niba abao basore b’abanyamahanga baribuze kugaragara mu myitozo y’iyi kipe, bakaba banatangazwa ko basinye.

Rayon Sport iri butangire imyitozo uyu munsi iri kwiteguru umwaka utaha w’imikino aho bagomba gutangira kwitegura Rayo Day izaba hagati ya tariki ya 9 na 21 Nyakanga, ikongera kwitegura Super cup igomba kuyihuza na APR FC.

Rayon Sport iratangira imyitozo kuri uyu wa mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends