Ikipe ya Rayon Sport Nyuma yo gutsindwa na Yanga SC yo muri Tanzania kuri Rayon Day, igiye konjyera igaruke mu kibuga ikina umukino wa gicuti n’ikipe ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda.
Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko ifitanye umukino wa gicuti n’ikipe ya Vipers ku wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2025 , n’umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium sa 18h00.
Ikipe ya Vipers iri mu Rwanda aho iri kwitegura umwaka w’imikino utaha wa 2025/2026, muri urwo rwego rero igomba kuzakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Rayon Sport, k’umunsi wo ku wa mbere.
Rayon Sport izatangira shampiyona tariki ya 13 Nzeri 2025 ubwo izakina k’umunsi wa mbere shampiyona ikina na Kiyovu Sport bizaba ari ku wa gatandatu.

Rayon Sport izakina umukino wa gicuti na Viper s ku wa mbere kuri Kigali Pele Stadaium
