Byamaze kurangira amakipe yombi yamaze kumvika hagati y’ikipe ya Manchester United ndetse n’ikipe ya Trabzonspor ikina icyiciro cya mbere muri Turkey.
Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa gatandatu nyuma y’uko ikipe ya Manchester United isinyishije umunyezamu mushya w’Umubiligi witwa Senne Lammens, wavuye muri Royal Antwerp, Manchester United yahise ifata umwanzuro w’uko igomba gutiza uwari uzanzwe ari umunyezamu wayo André Onana nyuma yo kubona ko ntakintu gifatika abafasha.
André Onana wageze mur Manchester United muri 2023 aguzwe n’umutoza Eric Ten Hag amukuye muri Inter Millan dore ko yaramaze kuyifasha kujyera k’umukino wanyuma, ukuza kuyu munya-Cameroon ntago byigeze byishimirwa n’abafana b’iyi kipe, kuko Ten Hug yaramaze kwiruka umwe mubanyezamu beza ku isi ariwe David de Gea, André Onana yagiye akora amakosa menshi by’umwihariko umwaka ushize aho byarangiye iyi kipe itsinzwe ibitego 51 byose byatumye isoreza k’umwanya wa 15.
André Onana agomba kwerekeza muri shampiyona ya Turkey mu ikipe ya Trabzonspor ku ntizanyo ya Manchester United , abakunzi ba Manchester United barishimye cyane kuko ntago bigeze bashimira imyitwarire y’uyu musore kuva yagera muri Manchester United.

André Onana yatijwe mu ikipe ya Trabzonspor yo muri Turkey
