Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeri 2025 ku isaha ya sakumu n’imwe nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yageze ku kibuga cy’indege cya O.R Tambo International Airport kiri Johannesburg muri Afurika y’Epfo avuye ahitwa Uyo muri Nigeria.
Ikipe y’Igihugu Amavubi ikigera muri Africa y’Epfo yahise ijya gucumbika kuri Yahise akomerereza kuri Red Radisson hotel, Amavubi yerekeje muri Africa y’Epfo gukina umukino w’umunsi wa munani n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe kuri uyu wa kabairi tariki ya 9 Nzeri mu mukino uzatangira ku isaha ya sa cyenda ubere kuri Orlando Stadium. Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yahisemo kwakirira uyu mukino muri Afurika y’Epfo bitewe n’uko nta Stade ifite yemewe.
Amaavubi aheruka gutsindwa na Nigeria igitego 1-0, biteganyijwe ko uyu munsi abakinnyi bagomba guhita bafata akaruhuko ubundi bakaza gukora imyitoza mu masaha ya nimugoroba n’ubundi kuri Orlando Stadium ari naho bazakinira umukino wabo k’umnsi w’ejo.
Amavubi agiye gukina uyu mukino yaramaze kujya k’umwanya wa 4 n’amanota 8 nyuma yo gutsindwa na Nigeria.








