Ikipe y’Igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Zimbabwe kuri uyu wa kabiri

Kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki 8/9/2025 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo yanyuma kuri Orlando Stadium.

Amavubi yakoze imyitozo yanyuma kuri sitade Orlando Stadium bitegura umukino w’umunsi wa 8 wo mu itsinda C basanzwe bahereyemo basahuramo k’umunsi w’ejo ku wa kabiri guhera ku isaha ya sacyenda zuzuye(15h00).

Amakuru aturuka muri Africa y’Epfo n’uko Amavubi naramauka atsinzwe na Zimbabwe umutoza Adel Amrouche ashobora kuzahita yerekwa umuryango nyuma gutsindwa imikino 4 akanganya undi mukino umwe, naramuka atsinzwe na Zimbabwe azahita yirukanywa kubera umusaruro mubi Amaze kugeza ku Mavubi dore ko yayasanze ku mwanya wa mbere mu itsinda C n’amanota 7 none ubu mu mikino itatu akaba amaze konjyeraho inota 1 gusa akaba ayagejeje ku mwanya wa 4.

Amavubi azakina adafite Nshuti Innocent wamaze kuzuza amakirita abiri y’umuhondo, ibyo bizaha umwanya Biramahire Abedy kuba ariwe uzabanza mukibuga.

Amakuru aravuga ko na Omborenga Fitina ashobora kuba atazakina kubera ikibazo cy’imvune yagize.

Rutahizamu Nshuti Innocent ntazakina umukino Amavubi azahuramo na Zimbabwe, ku wa Kabiri saa Cyenda muri Afurika y’Epfo kubera amakarita abiri y’umuhondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends