Nyuma yo gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasubiye inyuma ho imyanya itanu ku rutonde kurutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 124 rusubira ku wa 129, rutakaza amanota 6.68 aho ubu rufite amanota 1,129.38.
Ibi byatewe n’imyitwarire n’umusaruro mubi w’Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique kubera ubwo ruherutse gutsindwa Nigeria 2-0. Mu gihe u Rwanda rwamanutse, Nigeria yo yazamutse imyanya ine ikaba kuri ubungu ihagaze ku mwanya wa 40 ku Isi n’amanota 1,488.43 ikaba ku mwanya wa gatanu muri Africa.
Mu makipe akomeye ku Isi, nta mpinduka nyinshi zabaye ku myanya 15 ya mbere aho Argentina, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brésil, u Budage, Portugal, u Buholandi, u Butaliyani n’u Bubiligi bikomeje kuyobora urutonde. Muri Afurika, ibihugu bitanu bya mbere ni Maroc, Sénégal, Misiri, Algeria, Nigeria na Côte d’Ivoire.
Urutonde ngaruka kwezi FIFA ishyira hanze buri kwezi ni urutonde ruba rwerekana ahao ibihugu bihagaze uko bikurikirana mu kwitwara neza hagenda habarwa amanota hakurikijwe uko ibihugu byagiye byitwara,ibi bifasha ama federasiyo yo kumigabane igiye itandukanye kumenya urwe rw’ibihugu ndetse bikabafasha kumenya uko bapanga amatsiinda igihe bagiye nko gusha itike y’igikombe cy’Isi,cyangwa ibindi bikombe bityo bikabarinda kuba ibihugu bikomeye byahurira mu itsinda rimwe.
Amavubi afite umukino ukomeye na Lesotho ku wa Kabiri muri Stade Amahoro. Uyu mukino urasaba u Rwanda gutsinda kugira ngo rukomeze guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse no kureba uko rwazazamuka kurutonde umwaka utahaka.
Uyu ni umukino Amavibi agomba gutsinda kuko baramutse bawutsinzwe bakwisanga amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi ayoyotse nyamara baramaze igihe kini bayoboye itsinda bahereryemo,uyu mukino Amavubi azaba adafite kapiteni wayo Bizimana,ibi bishobora kuzagira ingaruka mbi kuko ni icyuho cyuyu musore gikomeye cyanye ngo gusa hari abasore barimo Muhire Kevin ndetse na Ruboneka Jean Bosco biteguye kumuhagararira neza bakamusimbura.
Kuva sitade Amahoro yavugururwa Amavubi amaze kuhatsindirwa inshuro ebyiri gusa, batsinzwe na Nigeria ndetse na Libya.nugutegereza tukareba uko aba basore bazitwara ese bazahatsindirwa ubwagatatu?

