Algérie yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Kane. n’umukino wagaragayemi impinduka nyinshi cyane k’uruhande rw’Amavubi aho umutoza yari yakoze impinduka zigiye zitandukanye kugira ngo agerageze abasore bashya dore ko imikino nkiyi ya Gicuti ahanini ari nacyo iba igamije.
Ikipe y’igihugu ya Algeria yarushije amavubi ibabuza guherekana umupira Amavibi bari bakoze impinduka zigiye zitandukanye Mu ikipe yabanje mu kibuga yarimo Enzo wakiniraga bwa mbere Amavubi.Kavita wabanje mu kibuga muri defense ya 3.Ngwabije mu kibuga hagati.Kagere wongeye kugaruka mu mavubi ndetse na Niyigena Clement wabanje mu ikibuga.
K’uburangare bw’abadefanseri b’Amavubi bagiye bananirwa gukuraho umupira Algeria yaje kubona ibitego 2 aho igitego cya mbere cyabonetse k’umunota wa 27 gitsinzwe n’umusore Belaili Mohamed Youcef yagitsinze n’umutwe, maze yongera gutsinda icya kabiri k’umunota wa 65 birangira Amavubi atsinzwe ibitego 2-0.
Amavibi azsubira k’ucyumweru mu ikibuga yongera gukina na Algeria ari ya CHAN n’ukuvuga abakinnyi bakina imber mu igihugu.



