Ikipe y’igihugu ya Portugal yegukanye igikompe cya UEFA Nations League nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Spain kuri penalite

Ikipe y’igihu ya Portugal yegukanye UEFA Nations League nyuma yo gutsinda Ikipe y’igihugu ya Spain kuri penalite 5-3 ni nyuma y’uko umukino wose wari warangiye amakipe yombi anaganyije ibitego 2-2,Umukino wanyuma w’irushanwa rya UEFA Nations League wahuje ikipe ya Espanye na Portugal wahurije imbaga y’abatari bake bari baje kureba umwana ukuri muto Lamine Yamal na Cristiano Ronaldo na cyane ko bose bamaze igihe bitwara neza

N’ukino waruryohee ishisho cyane kuko harimo guhangana ku Mpande zombi kuko bwari ubwambere umusore Yamine Yamal yaragiye guhurira na Cristiano Ronldo mu m’umukino umwe, gusa umusore bita Nuno Mendes umusore wa PSG yafashe Yamine Yamal wari witezweho ibintu byinshi gusa byarangiye uyu musore abuze m’umukino kuburyo ibyo abantu benshi bari bamwitezeho ntago babibonye kuko bamufashe arabura burundu.

Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego cya 938 ubwo yatsindiraga ikipe y’igihugu ya Portugal igitego cyo kwishyura k’umunota wa 61 w’umukino,uyu mukino ikipe y’igihugu ya Portugal yarushije ikipe y’igihugu ya Spain ku buryo uwo bari biteze Yamine Yamal umusore bita Nuno Mendes yamufashe kuburyo yarindze ava mu kibuga ntakintu na kimwe akoze kandi abenshi ariwe bari biteze.

Byari ibyishimo kuri Cristiano Ronaldo nyuma yo gutwara UEFA Nation League ya Kabiri mu mateka ye, akomeza no kuyobora abakinnyi batsinze ibitego byinshi, igitego cya mbere cyatinzwe na Martin Zubimendi k’umunota 21 naho Nuno Mendes ukomeje kuvugisha benshi acyishyura k”umunota wa 26, maze Mikel Oyarzabal atsindira ikipe y’igihu ya Spain igitego cya kabiri, kabuhariwe Ronaldo aza gutsinda igitego cyo kwishyura k’umunota wa 61 kuri pase ya Nuno Mendes, ninako byarangiye bajya muri penalite maze Alvaro Morata aza guhusha Penalite byatumye batakaza igikombe.

Nuno Mendes yabaye umukinnyi w’irushanywa nyuma yo kwitwara neza cyane, naho Lamine Yamal yatakaje amahirwe kuri Ballon d’Or kuko iyaza gutwara UEFA Nation League byari kumwongerera amahirwe menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends