Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Basketball yisanze mu itsinda D mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Côte d’Ivoire

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata 2025, i Abidjan muri Côte d’Ivoire nibwo habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 mu bagore, kizakinwa kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza kuya 3 Kanama 2025, akaba ari imikino izanitabirwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ibihugu 12 nibyo bitegenyijwe ko bizitabira  ino mikino aho  amakipe yaganbanyijwe mu matsinda 4 buri tsinda riakaba ririmo amakipe 3. Mu itsinda A hisanzemo ibihugu nka Côte d’Ivoire ari nayo izakira irushanwa , ikaba iri kumwe na Angola na Misiri. Itsinda B ririmo ikipe y’Igihugu ya Mali, Cameroun na Sudani y’Epfo. Itsinda C ririmo Sénégal, Uganda na Guinée.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo yisanze mu itsinda  D hamwe na Nigeria,ari nayo  ifite igikombe giheruka, ndetse na Mozambique. Iri n’itsina rikomeye cyane kuko bisanze bari kumwe n’amakipe akomeye muri uno mukino k’uri uno mugabane w’Africa dore ko bisanze bari kumwe na Nigeria iheruka kwegukana igikombe giheruka.

Amakipe azaba ayambere muri buri tsinda azahita abona itike ya ¼, naho azaba aya Kabiri muri buri tsinda azahita atakina imikino y’amajonjora kugira haboneke andi makipe ane agomba gukomeza muri ¼, kuko mugihe amatsinda zaba arangiye amakipe ane agomba gusezererw umunani akomeze muri ¼.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitwaye neza ubwo ino mikino umwaka ushize yari yabereye m’u Rwanda yakiniwe muri BK Arena maze ‘’u Rwanda rwegukana umwanya 4 aho rwari rwatsinzwe na Nigeria yegukanye igikombe muri ½, maze bongera gutsindwa na Mali muguhatanira umwanya wa 3.

Kongera kwitabira k’u Rwanda n’ikintu cyiza cyane kuko bizaha amahirwe cyane cyane abakinnyi bakiri bato kwigaragaza cyane kuburyo bashobora no kubona amakipe akomeye hanze y’u Rwanda bityo Basketball mu abagore ikarushaho gutera imbere ubona ko ari n’ikintu cyiza cyane kuzakina n’ibi bihugu bikomeye kuko bizaerekana aho u’Rwanda ruhagaze muri Basketball mu bagore, nugutegereza tukareba uko bazitwara niba bazitwara neza kurenza ubushije.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Basketball yisanze mu itsinda D mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Côte d’Ivoire

Uko amatsinda ameze y’igikombe cy’Africa mu bagore cya 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends