Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20 igiye gufata urugende ruyerekeza muri Nigeria aho igiye gukina umukino wo kwishyura wogushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026 kizakinirwa mu gihugu cya Poland.
Aba bana b’abangavu batarengeje imyaka 20, irahaguruka ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali 08h55’ yerekeje mu Gihugu cya Nigeria aho igiye gukina umukino wo kwishyura wo
gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026 kizakinirwa mu gihugu cya Poland.
Biteganyijwe ko bagera mu mujyi wa Lagos (Murtala Muhammed International Airport) ku isaha ya saa saba n’iminota 15 bagahita bafata urugendo rw’imodoka RW’amasaha abiri(2hrs) bakerekeza mu mujyi wa Ibadan mu ntara ya Oyo, aho ikipe izacumbika muri Jogor Hotel.
Umukino wo kwishyura uzaba tariki 27 , 16h00 za Kigali, mu mukino ubanza wabereye hano mu Rwanda k’umunsi wo ku cy’umweru kuri Kigali Pele stadium u Rwanda rwari rwatsinzwe igitego 1-0, bahagurukanye intego ikomeye yo kwishyura kino gitego bakaba basezerera Nigeria ubundi bakareba ko bazitabira igikombe cy’Isi 2026 kizakinirwa mu gihugu cya Poland.



