Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabatarengeje imyaka 20 mu bagore yanganyije niya Zimbabwe 0-0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabatarengeje imyaka 20 mu bagore yanganyije niya Zimbabwe 0-0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabatarengeje imyaka 20 mu bagore yanganyije niya Zimbabwe 0-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryambere ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Pologne 2026 maze bahita babo itike yo kujya mu ijonjora rikurikiyeho kubera ko mu mukino ubanza Amavubi yari yatsinze Zimbabwe 2-1.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2025 nibwo hakinywe umukino wo kwishura wabereye kuri Kigali Pele Stadium n’umukino wahuje u Rwanda na Zimbabwe mu bagore batarengeje imyaka 20 bashaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi cya 2026 cyizabera mur Pologne 2026, umukino ubaanza wabereye nabwo kuri Kigali Pele Stadium aho Zimbabwe ariyo yari yakiriye uRwanda kubera ko iwabo badafite sitade zemewe na CAF umukino warangiye u Rwanda rubonye insinzi y’ibitego 2-1 cya Zimbabwe.

Mu mukino wo kwishyura abakobwa ba Amavubi bari bategerejwe kureba uko baribuze kwitwara niba biri buze kubakundira ko bongera gutsinda gusa byaje kurangira nubwo batatsinze bitwaye neza babona itike yo kujya mu ijonjora rikurikiyeho kuba byarangiye amakipe yombi anaganya 0-0, uRwanda rugakomeza kugiteranyo 2-1 byabonetse m’umukino ubanza,

N’umukino waranzwe no kwataka ariko abanyezamu bagenda bagerageza kwitwara neza bagagakuramo imipira nko k’umunota 21 ikipe ya Zimbabwe yabonye kufura nziza ariko umunyezamu Maombi Joana ayikuramo, ubundi buryo n’ubwabonetse k’umunota 53 Gikundiro yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina ariko bamukuraho neza birangira ntacyo bitanze, k’umunota wa 85 Amavubi yabonye igitego ariko umusifuzi avuga ko baraririye.

Umutoza Casa mbungo utoza ikipe y’igihugu mu bagore yabashije kujera umukino dore ko Zimbabwe iyo ibona igitego byari kuyigora kuko yari kuba ibonye igitego hanze bityo yari kuba ariyo ifite amahirwe yo gukomeza.

Mu ijonjora rya Kabiri uRwanda ruzahuramo na Nigeria kugira ngo habone uzajya mu matsinda ubundi hazishakemo ibihugu bizahagararira umugabane w’Africa mu gikombe cy’Isi mu bagore cya 2026 kizabera muri Pologne.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *