IIyi kipe y’igihugu ‘Amavubiu’ yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe mu gitindo cyo k’umunsi w’ejo hashize ku wa kabiri, aho yerekeje mu mujyi wa Uyo muri Nigeria gukina n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria mu gukina umunsi wa Karindwi wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Kuri ubungu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘amavubi’ igizwe n’abantu 44 bahagurukanye nayo harimo na Prezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda uheruka gutorwa Shema Frabrice, baraye bageze mu mujyi wa Uyo muri Nigeria aho bazakina umukino bafitanye na Nigeria k’umunsi wo ku wa gatandatu.
Amavubi yahise ajya gucumbika muri hoteli yitwa IBOM Hotel Uyo, aho batangira kwitegura umukino wa Nigeria n’ubundi uzaba tariki ya 6 Nzeri ukabera n’ubundi aho bacumbitse mu mujyi wa Uyo guhera ku isaha ya 18h00.
U Rwanda Ruhereye mu itsinda C mu gushaka itiki y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho muri iryo tsinda South Africa iriyoboye n’amanota 13, Amavubi n’ayakabiri n’amanota 8 banganya na Bennin, Nigria niya 3 n’amanota 7 naho ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe niyanyuma n’amanota 4.
nibamara gukina Nigeria tariki 9 Amavubi azakirwa na Zimbabwe mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo.




