Mu gihe urubuga rwa Facebook rugenzurwa na Meta y’umushoramari Mark Zuckerberg arirwo rubuga rukoreshwa n’abantu benshi ku isi,Igihugu cy’ubushinwa nicyo gifite abaturage benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga muri rusange.

Ubundi mu imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane ku isi habanza urwa Facebook rugakurikirwa na Whatsapp kimwe na Instagram zose zigenzurwa n’ikigo cya Meta cyamaze kwigarurira abantu benshi nubwo bimeze uko izi mbuga zose zikoreshwa n’abiganjemo abo mu bice bya Asia ku kigero cyo hejuru kuko ibihugu bya mbere birimo abaturage bamaze kugengerwamo n’itumanaho biza I mbere nk’ubushinwa n’ubuhinde ariko binatewe n’uko aribyo binini ku isi bikatagira ababituye benshi kubera ubuso bwabyo.
Dore uko ibihugu bikurikirana mu kugira ababituye bakoresha imbuga nkoranyambaga
Igihugu cy’ubushinwa kiri ku mwanya wa Mbere kuko ku kigero cya 70 ku Jana by’abagituye bakoresha imbuga nkoranyambaga ni ukuvuga byibuze abagera kuri Miliyari imwe.
Ubuhinde burimo abakoresha izi mbuga ku kigero cya 30 ku ijana ugereranije n’abagituye kuko hari yo ababarirwa kuri Miliyoni 460 Bose bazi neza imikoreshereze y’ibigezweho ku itumanaho rigezweho.
Ku mwanya wa 3 haza igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyo kirimo abagera kuri Miliyoni 240 basobanukiwe iby’imbuga nkoranyambaga biri ku kigero cya 60 ku ijanisha ry’abagituye.
ukurikije ibi bihugu uko biza imbere mu ikoranabuhanga ni ikimenyetso cyiza cy’uko kumenya no kujyana n’ibigezweho Ari imwe mu nkingi ikomeye y’iterambere cyane ko byigaragaza mu ngero nyinshi z’abagwije ubumenyi mu iby’ikoranabuhanga ryoroshya imirimo itandukanye.