Imboga n’imbuto cumi nebyiri (12 )zo mu itumba ushobora gushyira ku isahane yawe muri iki gihe.

Iyo igihe cy’itumba kigeze ikirere kirahinduka imbeho igatangira kwiyongera,ibiti bigatakaza amababi,maze n’ubuzima bwacu bukenera guhinduka mu buryo tubaho no mu buryo turya.Uyu niwo mwanya mwiza wo kwita ku kurya imbuto ,bigatanga intunga mubiri zihariye zikenerwa n’umubiri kugira ngo turinde ubuzima bwacu

Mubuzima bwa buri munsi,kugira isahane y’uzuye imbuto n’imboga cuminebyiri(12) ni ngenzi cyane kubuzima bwacu,uko aricumi nebyiri zi tuma umibiri wacu utera imbere,ugakoraneza kandi zikawurinda indwara nyinshi zitera umubiri.Mu gihe abantu benshi bakunda kurya ibiryo byiganjemo ibinure ,bitari byiza kumubiri bikabatera indwara nyinshi kandi zikomeye.

Muri iki gihe turimo kitumba hari imboga 12 zitagomba kubura ku isahane yacu duhereye kuri karoti, ifasha amaso kandi ikanatanga vitamini A . Ibitungiru ntibikwiye kubura kuko byoroshya igogora ry’amafunguro kandi bikagira akamaro kuruhu no ku bwonko.Ariko karoti n’ibitunguru byose ubirya ari bibisi.

Inyanya zigira uruhare mu kurinda kanseri kubera rayikopine (elycopene) ibamo mu nyanya mbisi. Pavuro itanga vitamini c ,ifasha mu budahangarwa bw’umubiri nko kurinda irwara z’umutima hamwe nizindi ndwara nyishi cyane.Tutibagiwe isombe yifitemo kariciyamu ikenerwa n’abantu bakuze ndetse n’impinja.Iyi karishiyamu ifasha mu gukomeza amagufwa n’amenyo,mu gukora neza ku mutima n’imitsi ndetse no mu gusohora imisemburao n’ibinyabutabire byinjiye mu mubiri wacu.

Hari imboga zitwa epinari zifasha amarasoa gukora neza kandi ikaba ikungahaye kuri ironi. Imyembere ni zimwe mu mbuto ziryohera cyane zikaba zikungahaye kuri vitamini c ,hakaba hari nurundi rubuto bita indimu rufasha mu igogora no kongera ubudahangarwa bw’umubiri.indimu iri mu bwoko bw’imbuto zikarishye cyane.

Waruzi ko ibitoki ( IMINEKE)na byo bibarirwa mu mbuto nubwo abantu babifata nkibyo kurya! Ibitoki bitanga fibure( fibre) nyinshi na potasiyumu.Inyeri waruziko zifasha mukurinda gukanyarara kuruhu zikana komeza uruhu.Imbuto z’ama papayi ziraryoha cyane kandi zi fasha mu igogora ry’amafunguro.Urubuto rwa nyuma ni pome ,ifasha mu igogora kandi igabanya ibyago byo kurwara umutima.

Iyo uri gutegura isahane y’imboga n’imbuto harimo ubwo bwoko bwose cumi na bubiri,Ushyiramo imboga n’imbuto zitandukanye kugira ngo umubiri ubone intunga mubiri zose. Wirinda ibiryo byifitemo amavuta menshi n’isukari nyinshi kuko bigabanya akamaro k’imbuto.Ukwiye kujya uhora uhinduranya imboga n’imbuto uko bikwiye,kugira ngo umubiri ubone ibyo ukwiye byose.

Kugira imboga n’imbuto ku isahane n’inambwe ikomeye cyane mu kurwanya indwara z’ubwoko bwose zifata umubiri ,ubundi ukagira ubuzima bwiza.Buri wese akwiye gukora uko ashoboye kuburyo izimboga n’imbuto cuminebyiri ziboneka ku isahane ye ,atitaye ku bubuzima bwe cyangwa imirimo akora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends