
Mu gihe isi igenda itera imbere, abantu benshi batangiye kwita ku buzima bwabo binyuze mu mirire iboneye. Imbuto ni kimwe mu biribwa by’ingenzi bigira uruhare runini mu kubungabunga ubuzima, kuko zikungahaye kuri vitamini, imyunyungugu ndetse n’ibindi bifasha umubiri gukora neza. Nubwo benshi bamenyereye gukuraho uruhu rw’imbuto mbere yo kuzirya, abahanga mu by’imirire bagaragaza ko hari imbuto zimwe na zimwe zifite intungamubiri nyinshi mu ruhu rwazo kurusha no mu gice kiribwa imbere.
Kurya imbuto zidakuweho uruhu bishobora gufasha cyane mu kongera fibure(fibre) mu mubiri, kunoza igogora, kurinda indwara z’umutima ndetse no kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Ibi bituma ari ingenzi kumenya imbuto ukwiriye kurya zose, hatabayeho gukuraho igice cyazo cy’ingenzi.

Dore imbuto 5 zikwiye kuribwa zidakuweho uruhu: urwambere ni Pome (Apple),pome n’imwe mu mbuto zikunzwe cyane ku isi. Uruhu rwayo rufitefibure (fibre) nyinshi ifasha igogora, ndetse rukaba rufite n’ibinyabutabire bifasha kurinda indwara z’umutima n’izifata udutsi tw’amaraso. Kurya pome utayikaseho uruhu bifasha umubiri kubona intungamubiri zuzuye.

Urwakabiri ni Imizabibu ,Imizabibu ifite uruhu ruto ariko rukungahaye cyane ku byitwa antiyogisidante (antioxidants) by’umwihariko ifasha kurinda umutima no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zimwe na zimwe. Kurya imizabibu uko yakabaye bituma ubona ibyiza byose biyigize.

Urwagatatu n’i mikeri , ni imbuto nziza cyane kandi ikungahaye kuri vitamin C. Uruhu rwayo rufasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri no gufasha uruhu rw’umuntu kugaragara neza. Nta mpamvu yo kuyikuraho uruhu kuko ni ruto kandi rufite akamaro kanini.
Urwakane ni imikeri ifite ibara ry’umukara niyifite ibara ry’uburururu, n’imbuto zifite ibara ryijimye rikunze kuba ikimenyetso cy’uko zirimo antidiyodosidati(ntioxidants )nyinshi. Uruhu rwazo rufasha kurinda ubwonko, kunoza imikorere y’umutima no kurwanya gusaza kw’uturemangingo. Ni imbuto nziza cyane ku banyeshuri n’abakora imirimo isaba gutekereza cyane.

Urwagatanu n’amaronji Nubwo abantu benshi bakuraho uruhu rw’amaronji, hari ibice byarwo bishobora gukoreshwa mu mirire, cyane cyane mu byokunywa cyangwa mu guteka. Uruhu rw’amaronji rufite vitamini nyinshi cyane cyane vitamin C, kandi rushobora gufasha mu gusukura umubiri.
Impamvu ari byiza kurya imbuto zidakuweho uruhu ni uko zongeramo fibure(fibre )nyinshi ,ifasha igogora no kwirinda impatwe (constipation) indwara z’umutima,zongera ubudahangarwa bw’umubiri,zifasha kugabanya ibiro mu buryo bwiza,zituma uruhu rw’umuntu ruba rwiza kandi rufite ubuzima
Ibyitonderwa:Nubwo kurya imbuto zidakuweho uruhu ari byiza, hari ibyo ugomba kwitaho:zozwa neza ukoresheje amazi meza mbere yo kuzirya,irinde imbuto zifite imiti myinshi cyangwa zatewe myishi.Niba bishoboka, hitamo imbuto zihinzwe mu buryo bwa gakondo
Kurya imbuto zidakuweho uruhu ni imwe mu ngamba zoroshye ariko zifite akamaro kanini mu kubungabunga ubuzima. Ni uburyo bwiza bwo kubona intungamubiri zuzuye no kwirinda indwara zitandukanye. Abantu bose, cyane cyane urubyiruko n’abanyeshuri, bakwiye gushyira imbere umuco wo kurya imbuto buri munsi.
