Imibare ya Fola kuri Spotify ikomeje kuzamuka

Umuhanzi Fola wo muri Nigeria akomeje guhirwa nuburyo imiziki ye iri kwakirwa n’abakunzi be ku rubuga rwa Spotify rusigaye ruri kubera rwiza abahanzi bo muri iki gihugu kubera kumvwa cyane nabakoresha uru rubuga.

Ku mibare yashyizwe ahagaragara ku buryo imiziki ye iri gukurikiranwa kuri Spotify igaragaza ko kuva yatangira umuziki cyane ko Ari mugihe gito Ari ubwa mbere yageze ku bakinnye Indirimbo ze bakarenga Miliyoni 50.

Mu buryo bw’imibare ya Fola kuri Spotify uyu musore umaze igihe gito gishoboka mu muziki kuri Spotify amaze kumvwa Miliyoni 60 ku iyitwa Catharsis aho iyi mibare izamutse mu gihe kitari kinini ugereranyije n’uko abandi bahanzi bigenda.

Fola kandi mu minsi irindwi ishize yabonye abamwumvise Miliyoni naho abamukurikira be kuri uru rubuga bakaba bararenze ibihumbi 600 muri iyo minsi ni mugihe muri rusange kuri Spotify amaze kumvwa na Miliyoni 300 kuva yakoreraho ibijyanye n’umuziki.

Uyu muhanzi Ari kugera kuri Ibi mugihe no mu mibare y’abahanzi bo muri iki gihugu cye cya Nigeria bagejeje kuri Miliyoni 30 uyu mwaka wa 2025 arimo aho ahuriye n’abandi bake barimo na Kizz Daniel bakoranye iyitwa Lost yabaye ikimenyabose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends