
Umunyarwanda w’ikigihe ari mu buzima burimo impinduka nyinshi zitandukanye.Hari izituruka ku mihindagurikire y’ikirere,iterambere ry’ikoranabukanga,imyumvire n’imibanire mishya,ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe n’umubiri. Uko bigenda bihinduka, niko imibereho y’umunyaranda ikomeza guhinduka,bigatuma ahura n’ibibazo bishya ariko agahabwa n’amahirwe mashya yo kubaho neza.

igihe cy’imvura kirekire cyangwa igihe cy’amapfa maremare bigira ingaruka ku mibereho ya baturage buri munsi.Iyo imyaka yangiritse bigira ingaruka kumirire n’imibereho y’umuryango nyarwanda.Abanyarwanda bose bagomba guhora buteguye guhangana n’ingaruka z’ibi bihe bidasanzwe.

Iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga byazanye uburyo bushya bwo gusabana no kubaho.Umunyarwanda w’ikigihe ashobora kuvugana n’isi yose akoresheje terefone cyangwa mudasobwa , ibyo byazanye impinduka mu mibanire mu buryo bugaragara ahobamwe bumva bari mu bwigunge nubwo bafite inshuti nyinshi ku mbuga nkoranyambaga .
Nubwo hari ikomeye mu buvuzi mu ndwara zisanzwe nka maraliya,diyabete,umutima n’izindi nyinshi,ibyo byose biracyasaba umuntu kwita kwisuku ,kumirire no gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo abashe kubaho neza cyane,afite ubudahangarwa bwo guhangana n’ibihe bihindagurika.
Ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu bigaragaza cyane ko imibereho ihinduka ku rwego rwohejuru.Aho usanga abantu benshi bafite agahinda gakabije n’ubwigunge byuzuye imitima ya bantu,hamwe n’indwara ziri kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.Ibyo byose biterwa n’imihindagurikire y’imibereho,ushomeri abantu bafite n’iterambere ry’ihuse rishyira benshi mu gihirahiro.Nubwo bimeze bityo, hari ahantu hihariye ho kwivuzi izondwara zo mu mutwe nko mu bitaro bya ndera no mu bigo bishinzwe kuganiriza abantu,ndetse hari n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kudatinya gusaba ubufasha.

Umuryango nyarwanda ukomeje kuba igicumbi cy’ubufasha n’ubumwe.Iyo abantu bahuye n’ibibazo barafatanya,bagerageza kwifatanya mu byiza n’ibibi nubwo imibereho ihinduka.Umuco wo gufasha no kwihanganirana uracyari imbaraga zikomeye mu banyarwanda.
Muri ubu buzima buhindagurika buri munsi reka buri muntu wese agire uruhare mu kubaka imibereho myiza,yihangana ,afasha ,yita kubuzima bwe bwo mu mutwe n’ubwabandi ,kugirango tubashe kubaka igihugu cyacu dufite amagara mazima , tunafite imbaraga zo guhangana n’impinduka zose.Iyo dukomeje kubaka ubumwe,dushyira imbere ikizere,no gufata iyambere mu guhindura imibereho yacu,ibyo bidufasha kurushaho kugira ejo hazaza heza,hatarimo ubwoba n’agahinda,ahubwo harangwa n’amahoro n’ubuzima bwiza.
