Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baherutse kugwa mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ubwo bafatanyaga n’Ingabo za Leta FARDC kurwanya umutwe wa M23, yanyujijwe mu Rwanda mu rugendo rwo kuyigeza mu gihugu cyabo.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Gashyantare 2025, iyi mibiri yagejejwe ku mupaka wa La Corniche uhuza u Rwanda na RDC, mu Karere ka Rubavu. Yaturutse i Goma, aho yari yabanje kubikwa, hanyuma yoherezwa muri Afurika y’Epfo.
Aba basirikare bari bagize umutwe wa SADC (SAMIDRC) woherejwe muri RDC mu butumwa bw’amahoro. Amakuru avuga ko iyi mibiri yazanywe na MONUSCO, ikambukirizwa i Rubavu, ikanyuzwa Cyanika ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, mbere yo koherezwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda kugira ngo ihave ijyanwa muri Afurika y’Epfo.
Urupfu rw’aba basirikare rwateje impaka zikomeye mu buyobozi bwa Afurika y’Epfo, bamwe bibaza akamaro k’ingabo 1,500 zoherejwe muri RDC mu gihe nta gisubizo gifatika kiri gutangwa ku bibazo by’umutekano muke.
Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo bagaragaje impungenge ko izi ngabo zaba zaroherejwe kurwanira inyungu z’abantu ku giti cyabo, cyane cyane iz’abafite inyungu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa RDC, barimo na Perezida Cyril Ramaphosa. Kubera iyo mpamvu, basabye ko izi ngabo zakurwa muri RDC, ndetse Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru wa SANDF begura ku nshingano zabo.
Ku wa Kane, Perezida Cyril Ramaphosa ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Afurika y’Epfo, yatanze icyizere ko ashobora gukura ingabo z’iki gihugu muri RDC, ashimangira ko ashyigikiye inzira y’ibiganiro nk’ibya Luanda n’ibya Nairobi kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’umutekano muke.
Amakuru ava i Mubambiro aremeza ko hari Kampani zirindwi z’abasirikare ba Afurika y’Epfo muri Goma, zimwe zibarizwa i Mubambiro, izindi zikaba hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Goma.
Izi mpungenge zibaye mu gihe Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bagiye guhurira mu nama i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu, igamije gushaka umuti ku ntambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC.



