Imihanda izakoreshwa muri shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izabera hano mu Mu Rwanda yashyizwe ahagaragara

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izaba kuva ku Cyumweru, tariki ya 21 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, Ikaba igiye gukinirwa bwa mbere k’umugabane w’Africa ibere hano mu Rwanda mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali

Ku munsi wa mbere w’isiganywa , abasiganywa amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire Kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.

Aho nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y’uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, maze abasiganywa bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone.

Uwo muhanda w’amabuye  bazawunyuramo bakatire Ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre .

Uyu muhanda wavuzwe haruguru abasiganywa  uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranye, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo , abasiganwa n’ibihe ku makipe .

Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane Kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y’u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w’amabuye wo Kwa Mignone, asubira KCC.

Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, gusa nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.

Amagare nagera Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y’aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry’imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda , SP Emmanuel Kayigi, yabwiye RBA ko nta mpungenge abantu bakwiriye kugira ku mihanda izakoreshwa.

Ati “Hari imihanda izakoreshwa kandi ko izaba ifunze, abaturage nibatangire kwitegura ntibazabe nk’abatunguwe. Hari indi mihanda izakoreshwa itazabuza abantu kujya mu kazi kabo.”

“Icyo abaturage basabwa ni ukubahiriza amabwiriza bahabwa. Hari imihanda yateguwe yunganira iminini bitewe n’aho abantu berekeza. Hari ahateguwe, aho umuntu ashobora kwambukiranya umuhanda, mu gihe amagare ataratambuka, ariko ibyo ntibazabigendereho.”

Shampiyona y’Isi y’amagare  izarangira abasiganywa bamaze kugenda y’ibilometero 267,5, n’ukuvuga intera y’ibirometero byose bizakinywa kuva k’umunsi wa mbere kugeza k’umunsi wa nyuma.

Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo  isaba yaba abakozi ba Leta ndetse n’abakorera ibgo byigenga ko abakozi bashishikarizwa gukorera mu rugo, ndetse kuva icyo gihe cyose isiganywa rizaba ririmo gukinywa amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali azaba afunze.

Shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025 izakinirwa bwa mbere k’umugabane wa Africa ikinirwe hano mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends