Imikio yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yose izabera kuri Sitade Amahoro

Imikino y’igikombe cy’Amahoro yo kwishyura iteganyijwe tariki ya 30 Mata 2025,n’imikino igeze muri ½ aho biteganyijwe ko imikino yose izabera kuri sitade Amahoro aho umukino umwe uzatangira sacyenda (3:00PM) naho undi mukino utangira sa kumi n’ebyiri nkuko byamaze kwemezwa.

N’imikino itegerjwe n’abantu benshi nyuma y’uko cyera kabaye noneho amakipe azwiho kuba amakeba hano m’u Rwanda bamaze kwemeranya ko bazakirira imikino yabo kuri sitade Amahoro nyuma y’uko impande zombi zimeranyijwe ko abafana bazinjirira ku itike imwe bakareba imikino yombi ubundi amakipe akazagabana umusarurow’amafaranga nyuma y’imikino.

APR FC izaba yakiriye Police Fc m’umukino wa ½ wo kwishyu cy’igikombe cy’Amahoro aho umukno ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, naho Rayon Sport izaba yakiriye Mukura VS naho mu mukino ubanza bari banganyije 1-1 m’umukino wari wabereye kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye murabyibuka ko hari habanje no kuba ikibazo cy’amatara birangira umukino ukinywe iminsi ibiri itandukanye.

Nyuma y’uko APR FC na Rayon Sport arizo zizakira imikino yo kwishyura bashyize ubukicyeba hasi bumvikana kuba bafatanya gukodesha sitade Amahoro ubundi abafana bakinjirira ku itike imwe ubundi abafana bakareba imikino yombi amakipe akazagaba umusaruro wavuyemo nyuma, bayrangiye byemejwe ndetse n’ibiciro bijya ahagaragara.

Kwinjira kuri uno mukino N’ibihumbi 5000FRW hasi no hejuru,VIP n’ibihumbi 50,000FRW,VVIP n’ibihumbi 100,000FRW ubundi ukareba imikino yombi, biteganyijwe ko umukino wa APR FC izakiramo Police utangira 3:00PM naho Rayon Sport izakire Mukura VS sa 6:00 PM.

APR FC izakira Police FC sa cyenda(3:00 pm)

Rayon Sport izakira Mukura Vs sa kumi n’ebyiri(6:00pm)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends