Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwategetse ko imiryango ishingiye ku myemerere ko igomba kunyuza amafaranga yose yinjira kuri konti za banki cyangwa kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe kugenzura inkomoko yayo no kureba niba akoreshwa mu nyungu z’abaturage bayatanze. Mu madini n’amatorero, buri gihe habaho amaturo, icyacumi n’andi mafaranga atangwa n’abayoboke, bikaba ariyo mpamvu RGB yasabye ko ayo mafaranga ajya kuri konti kugira ngo habeho imicungire myiza.
Ku wa 6 Werurwe 2025, RGB yashyizeho amabwiriza asaba ko imiryango ishingiye ku myemerere ikora ibikorwa by’imari binyuze muri banki. Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko bagiye gusanga hari amadini yakira amafaranga y’abaturage ariko adafite konti ya banki, bigatuma hakemangwa uko akoreshwa. Yagize ati: “Hari ikintu cyo gukorera mu mucyo kubera impamvu nyinshi, hari impamvu ya mbere mvuga ko ijyanye n’umuturage. Ni amafaranga yanyu muba mwatanze.”
RGB yagarutse no ku madini yagiye afungwa kubera kutuzuza ibisabwa, aho kuva mu mpera za 2024, insengero zirenga 9800 zafunzwe kubera kutagira ibyangombwa bikwiye. Dr. Uwicyeza yagaragaje ko abantu batura buri cyumweru, ariko amafaranga avuye mu ntoki ntamenyekane uko akoreshwa, bikaba byemejwe ko agomba kujya kuri konti kugira ngo amatorero agire imicungire myiza y’imari.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kugenzura amadini bigamije gukumira ibyaha nk’iyezandonke no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba. Yagize ati: “Turashaka kumenya amafaranga idini rikoresha riyakura hehe? Ni mu cyacumi gusa? Ese nitwaba turema ibintu bisa no gushyigikira iterabwoba ugasanga ari ho banyura bagasenya politike y’igihugu?” Yongeyeho ko amadini akwiye gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, nk’ibikorwa biteza imbere abaturage, kubaka amashuri, amavuriro n’ibindi.
Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu 2023/2024 bwagaragaje ko 23,1% by’amadini ari yo afite inyandiko zisobanura imikorere yayo n’icyerekezo, naho 76,9% afite igenabikorwa n’ingengo y’imari byemejwe. Mu bijyanye n’icungamutungo, amadini menshi ntakoresha uburyo buboneye bwo gutanga amasoko, aho 65,1% bifite ibitabo by’ibaruramari, ariko 15% gusa aribo bakoresha abagenzuzi b’imari mu kugenzura uko amafaranga akoreshwa. Ibi bigaragaza ko hari icyuho gikomeye mu micungire y’imari mu madini, bikaba ariyo mpamvu RGB isaba ko amafaranga yose yinjira anyuzwa muri banki, kugira ngo hamenyekane inkomoko yayo n’uburyo akoreshwa.

