Impanuka yubwato yabereye mumazi ya Congo, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Igihugu ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.
Ubuyobozi bwerekanako hari abandi bantu bagera mumagana baburiwe irengero, mu gihe ubwo iyi mpanuka yabaga bwari bwavuze ko abapfuye bagera kuri 50.
Ubu bwato bwitwaga HB Kongolo bwafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bwari bugeze mu Mujyi wa Mbandaka buturutse ku cyambu cya Matankumu mu gace ka Bolomba
Nibura abantu 100 nibo bibarwa ko barokotse mu gihe abandi bahuye n’ubushye bajyanywe ku bitaro biri muri ako gace.
Iyi mpanuka yabaye ubwo umugore umwe wari mu bwato yari atetse, umuriro ugakwira hose bugashya cyane ko bwari ubw’ibiti. Abagore n’abana bari baburimo bamwe bahise basimbuka, bapfira mu mazi barohamye kuko bananiwe koga.