Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Indege ya Boeing yari igenewe u Bushinwa yagarutse muri Amerika kubera imisoro ihambaye hagati ya Amerika n’u Bushinwa

Indege ya Boeing yari igenewe u Bushinwa yagarutse muri Amerika kubera imisoro ihambaye hagati ya Amerika n’u Bushinwa

Indege ya Boeing yari igenewe ikompanyi y’indege yo mu Bushinwa yagarutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku cyumweru, kubera ikibazo cy’intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa yatangijwe na Donald Trump.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa 737 MAX, yari ifite ibirango bya Xiamen Airlines yo mu Bushinwa, yageze ku kibuga cy’indege cya Boeing kiri i Seattle saa kumi n’imwe n’iminota 11 z’umugoroba. Mbere yo kuhagera, yanyuze i Guam no muri Hawaii kugira ngo yishyireho lisansi mu rugendo rureshya na kilometero ibihumbi umunani (8,000 km).

Iyi ndege yari imwe mu ziri muri zimwe za 737 MAX ubwoko bwa Boeing bukunzwe cyane zari zaragejejwe ku kigo cya Boeing kiri Zhoushan mu Bushinwa kugira ngo zihabwe amasuku ya nyuma mbere yo gushyikirizwa abakiriya. Ariko nyuma y’uko Trump azamuye imisoro ku bicuruzwa by’u Bushinwa ikagera kuri 145%, u Bushinwa nabwo bwihimura bushyiraho umusoro wa 125% ku bicuruzwa bivuye muri Amerika, ibyo byatumye kwakira iyo ndege bihenda cyane.

Kugira ngo kompanyi y’indege yo mu Bushinwa yishyure iyo ndege nshya ya 737 MAX ifite agaciro ka miliyoni $55, byayishyira mu gihombo gikomeye. Ubuyobozi bw’u Bushinwa buravugwaho ko buri kureba uko bwafasha kompanyi z’ubwikorezi ziri gukodesha indege za Boeing, kugira ngo zitagwa mu gihombo gikabije.

Mu cyumweru gishize, byatangajwe ko Leta y’u Bushinwa yasabye kompanyi z’indege zaho guhagarika kugura ibikoresho n’inyongeramusaruro bijyanye n’indege bituruka muri Amerika, harimo na Boeing. U Bushinwa bwonyine buteganyijwe ko buzagura 20% by’indege zose zizakenerwa ku isi mu myaka 20 iri imbere.

Ku mpera z’ukwezi kwa Werurwe, Boeing yari ifite indege zigera ku 130 zagombaga gushyikirizwa kompanyi z’indege zo mu Bushinwa no mu bigo by’ubukodeshacyuma, nk’uko byatangajwe na Airways Magazine. Nta ruhande rwari rwemeza neza icyemezo cyatumye iyo ndege isubizwa muri Amerika Boeing na Xiamen Airlines nta gisubizo bari batanze ubwo Reuters yababazaga.

Ibintu byakurikiranye n’uko amasaha make mbere y’uko Trump atangaza ya misoro yise “Liberation Day,” Umuyobozi wa Boeing, Kelly Ortberg, yari yabwiye Sena ya Amerika ko 80% by’indege zabo zigurishwa mu mahanga, kandi ko bashaka kwirinda aho isoko ryo hanze ryabafungirwa.

Muri icyo gihe, Boeing yari ifite amabwiriza y’ibikoresho by’agaciro kangana na miliyari $500 zari zigitegereje gukorwa no gushyikirizwa abakiriya.

Ibyemezo bihindagurika by’iyo misoro byateje urujijo mu bucuruzi bw’indege, ku buryo bamwe mu bayobozi b’amakompanyi y’indege batangaje ko bashobora gusubika kwakira indege nshya aho kwishyura imisoro ihanitse.

Umuyobozi mukuru wa Ryanair, Michael O’Leary, yabwiye Financial Times ko bari bategereje indege 25 za Boeing guhera muri Kanama, ariko bashobora kuzisubika bategereje ko ibintu bisubira mu buryo, bakizeye ko ubwenge n’ubushishozi bizatsinda politiki y’imisoro.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *