Indimu:igisubizo ku buzima n’ubwiza.

Indimu ni urubuto rw’umuryango wa siturasi(citrus )ruzwe cyane ku isi yose kubera ubusharire bwa rwo ariko bunyura ubantu benshi.Ubusanzwe ifite ibara ry’icyatsi kibisi cyangwa umuhondoIndimu ni kimwe mubintu byoroheje umuntu yabona ku isoko cyangwa mu rugo,ariko zifite akamaro gakomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi.Nubwo ari urubuto ruto rufite agaciro gakomeye ,ntiruhabwa agaciro nku ko bikwiye ku ko abantu beshi bafata indimu nk’ikirungo cyo gishyirwa ku biryo cyangwa umutobe,nyamara indimu zirenze ibyo byose.

Umutobe w’indimu ushobora kuba umuti karemano,isoko y’ubudahangarwa, ukanasukura uruhu ndetse n’ibiryo by’umusatsi. Niyo mpamvu abahanga ba vuga ngo “INDIMU N’INKIGITABO KININI KIRI MU GACUMA GATO”kuko uburyo ikoreshwa n’uburyo ingana bitagira akagero.Ikoreshwa mu isukura ry’umubiri imbere n’inyuma, mugusukura imyambaro ndetse n’ibindi byinshi cyane . Waruziko ifasha mukugarura ubwiza karemano???kubera yica utumikorobe tubi turi kuruhu ugaca ukubiri n’ibiheri.

Indimu ikora mu buzima bwa buri munsi si koreshwa mugikoni gusa , Hari aho ikorensha mu kurwanya umwuka mubi wo mukantwa ndetse no mu kwaha ku muntu ,ukoresheje amazi yo mu ndimu bigatuma ahumura neza.Nkuko ntabivugaga ngo ikora mu gikoni abantu benshi bayikoresha nk’icyirungo mu nyama ,mu mafi ndetse no muyandi mafunguro atandukanye ku ko ashyiraho umuhumuro mwiza n’uburyohe budasanzwe.

Ariko n’ubwo indimu ari nziza cyane hari abantu batemerewe kuzikoresha. Aba rwayi ba gasitirite(gastrite), ni indwara ifata igifu ,abafite ibibazo by’inda cyangwa abagore batwite nti bakwiye kurya indimu nyinshi ku ko byabongera ububabare.Kandi na none kurya indimu nyishi cyane birenze urugero bishobora kwangiriza amenyo kubera ama aside(acide )abamo.

Abantu benshi bagira umuco w’ikosa ryoguta ibishishwa by’indimu kandi nabyo ubwabyo bifite akamaro kanini cyane. Bifite intunga mubiri nyinshi nka potasiyumu na karishiyamu , wa bikoresha mu miti gakondo ,bamwe babikoramo amavuta yo kwisiga ndetse ni bindi byinshi cyane .

Indimo ni urubuto ruto ariko rufite ububasha bwinshi ku buzima bwacu,Ni nk’inshuti yacu ya buri munsi mu gusukura umubiri.Idufasha kugira ubudahangarwa , ikadufasha no mwigogora ry’amafunguro ndetse no kurinda uruhu n’umusatsi. Gukoresha neza indimu mu rugero bituma iba igisubizo cyiza kubuzima bwiza no kubwiza bw’uruhu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends