Indirimbo nshya ya Afrique yatangiye gushyushya Icyumweru itarasohoka

Mu gihe umuhanzi Afrique yitegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise saana iri mu zitezweho gushyushya ibihe byo mu mpera z’umwaka yatangiye kuryohera abakunzi b’umuziki mu buryo budasanzwe.

Iyi ndirimbo ya Afrique yagaragaje urwego rwiza rwayo kubera integuza y’iyi ndirimbo uyu muhanzi yashyize hanze ku munsi w’ejo hashize kuwa 06 Kamena 2025 yagaragajwe n’abantu beshi bayishimiye mu buryo budasanzwe biganjemo ibyamamare mu myidagaduro.

Mu byamamare byagaragaje ko bakunze iyi ndirimbo ya Afrique harimo umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo Bob pro na lauder wagize uruhare mu ikorwa ry’amajwi y’iyi ndirimbo kuko ari we wayitunganyije.

Mu bandi b’ibyamamare bagaragaje ko bishimiye iyi ndirimbo harimo umuhanzi Kevin kade na Bahati makaca abo bose bagiye babigaragariza mu mashusho Afrique yashyize hanze nabo bagiye basakaza ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu buryo bweruye iyi ndirimbo amashusho yayo azashyirwa hanze ku itariki ya 08 Kamena 2025 gusa ikaba yamaze kugezwa kuri Shene ya youtube ya afrique Nubwo itararekurwa ngo ibe yakinwa na buri umwe.

Afrique agiye gushyira hanze iyi ndirimbo kuri shene nshya ari iya mbere kuri iyi shene kuko ari shene yafashe nyuma yo gufata umwanzuro wo guhindura umuyoboro wa youtube yanyuzagaho ibihangano bye nyuma kandi yo gutandukana n’abamufashaga mu bikorwa by’umuziki we dore ko amaze kunyura mu biganza bya benshi babanje kumufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends