Indirimbo ya Asake ikomeje kuba isereri mu matwi y’abanya Nigeria

Umuhanzi Asake afatanyije na Mugenzi we Tiakola bakomeje kwanikira abahanzi bagenzi babo Bakora umuziki muri Nigeria kubera Indirimbo yabo baherutse Gushyira Hanze.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo umuhanzi Asake na Tiakola bashyize Hanze iyi ndirimbo bise Badman Gangsta ndetse ihita iba iya Kabiri mu zakinwe n’abantu benshi kuri Spotify mu munsi wayo wa mbere aho yakurikiraga iya wizkid na Tyla.

Nyuma yo gushyirwa hanze iyi ndirimbo ikomeje kuba isereri mu matwi y’abakunzi b’umuziki muri Nigeria kuko ubu mu byumweru bibiri imaze hanze niyo iyoboye izindi zo muri Nigeria zimaze gucurangwa cyane byumwihariko muri uku kwezi gushya kwa Kanama.

Ku mibare igaragaza Indirimbo 100 zacuranzwe cyane kuva kuwa 01 Kanama kugera kuwa 07 Kanama 2025 iyi ndirimbo ya Asake niyo iza ku mwanya wa mbere aho imaze kwiharira ibyumweru bibiri iri kuri uyu mwanya.

Ku mwanya wa kabiri hari iyitwa love ya Burnaboy naho kuwa gatatu hakaba iya Ayra starr nayo Nshya iri mu zasohokeye rimwe n’iyi ya Asake byanahuriye mu izahise zikundwa cyane mu minsi yazo ya mbere.

Mu zindi ziri kuri uru rutonde ni nka One direction ya Wizkid,Dj tunez na Fola ya Kane naho Kelebu ya Rema ikaba iya Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends