Umuhanzi Burnaboy akomeje kwamamara kubera Indirimbo ye na Gunna imaze kumugeza kuri Billboard ku nshuro ya karindwi yanamaze kumugeza ku myanya ya mbere mu zikunzwe kuri Apple music.
Nyuma y’iminsi uyu muhanzi ageze ku mwanya wa Mbere w’abanya afurika bageze kuri Billboard Inshuro nyinshi ahasanze uwitwa Seether w’umunya afurika y’epfo ubu yamaze kuzamuka kuri Apple music aho Indirimbo ye yitwa wgft yaje muri 20 za mbere zihakunzwe.
Wgft y’uyu muhanzi wo muri Nigeria na Gunna ubu iri ku mwanya wa 17 mu rutonde rw’ijana kuri Apple music ku isi aho Ari imbere y’abakomeye ku isi nka lady Gaga umukurikira ku mwanya wa 18 mu gihe abari Imbere ye harimo Morgan wallen.
Ibi bihaye Burnaboy kuba ageze muri iyi myanya ku nshuro ye ya Gatanu naho Gunna bayikoranye we akaba aribwo yagira ibihe byiza nkibi cyakora akaba yitezweho kugera ku birenze ibi kubera uburyo buri munsi ibikorwa bye biri kwaguka.

