Umuhanzi Chella w’umunya Nigeria uri mu bari kuzamuka neza mu muziki ku mazina ya Chella ari gutungura abantu kubera uburyo akomeje kuza ku ruhando rw’amahanga.
ku mbuga zicururizwaho imiziki hafi ya zose kubera uburyo indirimbo ye nshya yise My Darling ikomeje kumwagurira isoko mu bice byinshi bya afurika dore ko kugeza ubu iyi ndirimbo ye Nshya iri ku mwanya wa kabiri mu ndirimbo zikunzwe iwabo muri Nigeria kuri Audiomack.
Si muri Nigeria gusa uyu muhanzi ameze neza kuko ku rutonde rwashyizwe hanze na Audiomack ya afurika ari mubahanzi bahagaze neza 10 ba mbere mu bindi bihugu nka Ghana,Tanzania,afurika y’epfo,Kenya,Liberia mu Rwanda ndetse no muri Sierra leone ho iyoboye ku mwanya wa mbere.
Indirimbo My Darling ya Chella iri kumukorera izina ku isi iri no mu izihagaze neza kuri youtube kuko mu gihe gito imaze ishyizwe hanze ariyo y’uyu muhanzi imaze kurebwa cyane aho mu kwezi kumwe imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 25.
Kubera ubwiza bw’iyi ndirimbo n’ubuhanga bwa Chella kandi byateye umuhanzi Diamond Platnumz kumusaba ko bayisubiranamo hakaba hategerejwe ikizava mu cyifuzo cye.
Uyu muhanzi watangiye kumenyekana mu gihe cya vuba kubera My darling sibwo yari atangiye umuziki kuko mbere yaho yari afite izindi nka Wahala,Ewo n’izindi ariko zose zakiriwe neza n’abakunzi be kuko inyinshi muri zo zagejeje kuri Miliyoni irenga y’abazirebye.

Chella ari kwagura urwego mu muziki kubera indirimbo ye Nshya

