Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Indirimbo ya Runup iyoboye Urutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri Audiomack

Indirimbo ya Runup iyoboye Urutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri Audiomack

Umuhanzi Runup uri gushaka aho amenera mu muziki w’u Rwanda akomeje kwereka abantu ko umuziki yawujemo akomeje nyuma yo gukora ibitamenyerewe kuri YouTube akaba yongeye kugaruka ku rutonde rw’abahanzi bahagaze neza kuri Audiomack.

Ibi byose Ari kubigeraho kubera Indirimbo ye amaze iminsi ashyize ahagaragara yise Tsunami ikaba iri kuzamura imibare y’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse n’imibare y’abari kureba ibihangano dore ko ubu uduhigo twe yamaze kutugeraho no kuri Audiomack.

Ku rutonde uri rubuga rwa Audiomack rwashyize hanze kuri uyu wa 12 iyi ndirimbo ya Runup yatunguranye iza ku mwanya wa Mbere ku ndirimbo zikunzwe muri iki cyumweru aho yaje isimbura Indirimbo ya The ben na Chris Eazy ndetse na Kevin kade bari bamaze iminsi bari imbere.

Zimwe mu ndirimbo ziri imbere kuri uri rutonde ni iyi ya Runup yitwa tsunami ikurikirwa na Folomiana yaje isimbuye ku mwanya wa Mbere naho iyitwa Dejavu ya Kenny sol yo ikaba iri ku mwanya wa Gatatu.

Indirimbo yitwa Tombe ya Element yongeye kugaruka mu ndirimbo Eshanu za mbere aho yaje iri ku mwanya wa Kane ikaba nayo ikurikirwa na My Darling ya Chella nawe umeze neza muri iyi minsi.

Uri rutonde rushya Kandi ruriho abahanzi nka Olimah,kivumbi n’abandi benshi barimo n’abanyamahanga nka Baraka Joshua nawe ukunzwe cyane mu ndirimbo yise Wrong place.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *